Uganda: Umugabo w’imyaka 19 arakekwaho gusambanya umuhungu we w’umwaka umwe

7,212

Umugabo wo muri Uganda mu Karere ka Serere yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana we w’umuhungu w’amezi 19.

Uyu mugabo w’imyaka 19 yatawe muri yombi nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturanyi be bavuga ko mu ijoro bajya bumva uyu mwana we w’umwaka umwe n’amezi arindwi arira cyane.

Polisi ya Uganda ikorera muri aka karere ka Serere yatangaje ko mu iperereza ry’ibanze yakoze yasanze uyu mugabo yarasambanyaga uyu mwana we w’umuhungu.

Mu 2021 ngo nibwo uyu mugabo yatandukanye n’umugore we nyuma y’iminsi mike bibarutse uyu mwana wabo w’umuhungu.

Nyuma ngo bagerageje kwiyunga ariko biranga ndetse uyu mugabo afata icyemezo ajya kuzana uyu mwana we batangira kubana.

Abaturanyi b’uyu mugabo ngo batangiye kujya bumva uyu mwana arira cyane mu ijoro, ari nabwo baje kuvumbura ko amusambanya.

(Src:Igihe.com)

Comments are closed.