Uganda: Umusirikare yarashe mugenzi we bapfuye umukobwa ukora akazi ko mu rugo

7,964
Kwibuka30

Umusirikare wa UPDF ufite ipeti rya Private yarashe umusirikare mugenzi we bikavugwa ko abo bombi bapfuye umukobwa usanzwe akora akazi ko mu rugo bamwe bakunze kwita “Umuyaya”

Umusirikare wo mu ngabo za Uganda UPDF witwa James Omeri Kamarendi ufite ipeti rya Private (Pte) ubarizwa muri Batayo ya 29, arakekwaho kwica arashe mugenzi we Pte Bwire Laurence mu ijoro ryo ku wa Kabiri w’iki cyumweru turi gusoza.

Kwibuka30

Aya makuru yemejwe ndetse anashimangirwa n’umuvugizi wa Polisi mu gace ka Rwizi, ASP Samson Kasasira yavuze ko aba basirikare bombi babanaga muri batayo ya 29 mu Gisirikare cya UPDF.

Nkuko bitangazwa na Polisi ya Uganda, uyu musirikare ukekwaho kwica mugenzi we, yakoraga akazi k’uburinzi mu rugo rw’umugore w’umuyobozi w’Umudugudu mu Kagari ka Kitooha muri Paruwasi ya Kagenda.

ASP Samson Kasasira yatangaje aba basirikare bombi bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mukozi wo muri uru rugo barindaga, ari na byo byatumye barwana, umwe akarasa mugenzi we.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Mbarara kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma mu gihe uwamwishe we yahise atangira gushakiswa kuko yahise atoroka akimara kumwica.

Comments are closed.