Uganda: Umwalimu yatawe muri yombi azira gutata icyo gihugu ku nyungu z’u Rwanda

5,601
Kwibuka30
Uganda : university teacher arrested in espionage investigation
Leta ya Uganda yataye muri yombi umwalimu wa Kaminuza ya Victoria University imuziza kuba akorera Leta ya Kigali nk’umutasi muri icyo gihugu.

Inzego zishinzwe umutekano mu gihugu cya Uganda zataye muri yombi kuri uyu wa kane taliki ya 2/9/2021 Doctor Lawrence MUGANGA wari usanzwe ari umwalimu ukomeye kandi uzwi muri icyo gihugu cya Uganda.

Izo nzego zivuga ko uwo mugabo akurikiranyweho icyaha cyo gutata igihugu cya Uganda ku nyungu z’igihugu cy’u Rwanda.

Bwana Lawrence Muganga, yari umuyobozi wungirije muri kaminuza yigenga ya Victoria University yafatiwe muri imwe mu mihanda y’umujyi wa Kampala, benshi mu babonye afatwa n’inzego z’umtekano bemeje ko yaba akekwaho ibikorwa by’ubutasi.

Kwibuka30

Amakuru y’itabwa muri yombi ya Bwana Lawrence Muganga yemejwe na Brigadier Flavia Byekwaso usanzwe ari umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, yavuze ko koko Dr Muganga Lawrence yatawe muri yombi kuko akekwaho gutata igihugu cya Uganda ndetse akaba atuye muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Brig Flavia Byekwaso new UPDF spokesperson
Flavia Byekwaso umuvugizi w’igisirikare cya Uganda yemeje itabwa muri yombi rya Dr Muganga Lawrence.

Dr MUGANGA yagaragaye mu ntango z’uno mwaka mu bikorwa byo gusaba ko Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Uganda bafatwa nk’abavandimwe b’Abagande kubera ko kubwe bari bafashwe nabi muri icyo gihugu.

Bwana MUGANGA yavukiye muri Uganda mu nkambi z’impunzi aho ababyeyi be bari bahungiye bahunga ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi mu mwaka w’i 1950.

Leave A Reply

Your email address will not be published.