Uganda yohereje abandi Banyarwanda 13 bari bamaze igihe bafungiyeyo.

4,841
Nyagatare: Abanyarwanda 13 barimo abarwaye Covid-19 bajugunwe ku mupaka wa Kagitumba

Ubuyobozi bwa Uganda binyuze mu nzego zayo zishinzwe umutekano bwataye ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, Abanyarwanda 13 bari bamaze igihe bafungiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aba Banyarwanda bagejejwe ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda mu gice cy’u Burasirazuba, ahagana saa cyenda z’igicamunsi cyo ku wa 10 Kanama 2021, gusa baje kugera ku ruhande rw’u Rwanda ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Bose uko ari 13 hari harimo umugore wari uhetse umwana mu mugongo, abagabo bari batanu n’abagore barindwi.

Ubwo bagezwaga mu Rwanda, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ni bwo bwabakiriye, burabahumuriza, bubabwira ko bageze mu gihugu cyabo kibakunda kandi cyibishimiye.

Hakurikiyeho igikorwa cyo kubapima Covid-19, aho umwe muri bo yasanzwe afite ubwandu bwayo, akaba ajyanwa mu kigo cyagenewe kwakira abarwayi b’iki cyorezo mu gihe abandi bashyizwe mu kato k’iminsi yagenwe kugira ngo babone gusubizwa mu miryango yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian yavuze ko aba baturage bageze mu Rwanda bananiwe barafashwe nabi, aho icyakozwe cya mbere cyari ukubanza kubahumuriza no gushaka uburyo bwo kubaha ubufasha bw’ibanze.

Aba baturage boherejwe na Uganda kuri uyu wa Kabiri, ni ababa baragiye muri Uganda mu bikorwa by’ubushabitsi, gusura imiryango yabo n’ibindi bagerayo bagahita bafatwa n’inzego zishinzwe ubutasi n’iza gisirikare muri icyo gihugu zikabafunga binyuranyije n’amategeko.

Usanga baba baravuye mu Rwanda baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko mu turere dusanzwe duhana imbibi na Uganda turimo Nyagatare, Gicumbi, Burera na Musanze.

(Rwandatribune)

Comments are closed.