United Scholars center yatanze amahirwe ku bashaka kwiga no gukora hanze ya Afrika.

29,918
...
United Scholars Center yongeye itanze amahirwe ku bifuza kujya kwiga hanze itibagiwe abashaka kujya gushakirayo akazi.

Kujya kwiga mu bihugu by’i Burayi, Amerika cyangwa na za Canada, ni zimwe mu nzozi z’urubyiruko rwinshi mu Rwanda n’ubwo benshi muri runo rubyiruko rugoka no kuzikabya.

United Scholars center, ni ikigo Nyarwanda, cyashinzwe n’Abanyarwanda biyemeje gufasha Abanyarwanda ndetse n’abandi bo mu bindi bihugu bitanduikanye ku mugabane wa Afrika kubasha gukabya inzozi zabo, kikabafasha kubabonera amashuri ndetse n’akazi ku babyifuza bujuje ibisabwa.

Ni muri urwo rwego United Scholars center yongeye gutegura igikorwa benshi bari bategereje kigamije guhuza ababyeyi ndetse n’urubyiruko rwifuza kujya gukomereza amashuri yabo ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cya Pologne (cyangwa Poland), bagahuzwa n’abayobozi ba za Kaminuza zikorera muri icyo gihugu cy’iburayi gikomeje kwifuzwa na benshi kubera amahirwe atari make akigaragaramo, icyo gikorwa giteganijwe kubera i Kigali ku mataliki ya 22 na 23 Kanama 2021 kikabera muri “Kigali Marriot Hotel” mu mujyi wa Kigali.

United Scholars center yabateguriye igikorwa cy’iminsi ibiri muhura imbona nkubone n’abayobozi ba zimwe muri za Kaminuza zo ku mugabane wa Burayi

“Indorerwamo.com” yagiranye ikiganiro na Bwana Ismail NIYOMURINZI, umuyobozi mukuru wa United Scholars Center ku isi atubwira icyo kino gikorwa kigamije, yagize ati:

Nibyo koko, nk’uko mwabyumvise, hano i Kigali mu cyumweru gitaha tuzasubukura ibikorwa byo guhuza ababyeyi, ndetse n’abanyeshuli tukabahuza n’abayobozi b’ibigo by’amashuli bikorera mu gihugu cya Pologne, abanyeshuli n’ababyeyi bazahura n’abayobozi basobanurirwe buri kimwe ku bijyanye no kubona ishuri ku mugabane w’i Burayi ndetse n’amahirwe ahari yo kuba umubyeyi cyangwa umunyeshuri yahitamo kujya kwiga muri Poland,”

United scholars center yari iherutse gutegura kino gikorwa na none ariko igikora mu buryo bw’iya kure mu rwego rwo kubahiriza amabwirizwa yo kwirinda covid-19 atatwemereraga guhurira hamwe turi benshi, ni igikorwa cyitabiriwe cyane mu buryo bugaragara.

Bwana Ismail NIYOMURINZI umuyobozi wa United scholars center ati:”Rino huriro rizatuma abantu batongera gushukwa”

Ismail yakomeje avuga ko kino gikorwa kizongera gutuma abantu batabeshywa kuko ba nyir’ubwite bazaba bahibereye, agasaba ababyeyi ndetse n’abanyeshuli kwitabira icyo gikorwa kuko kizamara iminsi ibiri yose, kubwe agasanga ntawakagombye gucikanwa n’ayo mahirwe, ndetse agasaba n’abatuye mu Ntara kucyitabira, ati:

Iki gikorwa ni ingenzi cyane, ndakangurira abantu kuzacyitabira ku bwinshi kuko kizagaragaramo amahirwe menshi kubifuza kwiga cyangwa gukora ku mugabane w’i Burayi cyane cyane muri Poland, bizatuma abantu badakomeza gushukwa kuko ba nyir’ubwite bazaba bahibereye

Uwitwa Henriette Umwali ushinzwe kwakira no kwandika abafuza kujya kwiga hanze y’umugabane wa Afrika binyuze muri United Scholars Center yagize ati:

Urebye, ikibazo dukunze guhura nacyo, ni icyo kwizerwa, hari abantu benshi bagiye bashukwa n’abo nakwita abatekamutwe bakabarya amafranga yabo babizeza ibidashoboka, ariko uko iminsi yagiye genda niko abantu bakomeje kutugirira icyizere, kino gikorwa rero kigamije guhuza izo mpande zombi ariko kigafasha na bamwe mu banyeshuri n’ababyeyi bagishidikanyaga, aya azaba ari amahirwe adasanzwe kuko bazavugana imbona nkubone na banyiri makaminuza dukorana nayo mu gihugu cya Pologne, ….”

Henriette Umwali ushinzwe kwandika abagana United Scholars center bifuza kujya kuyakomereza hanze y’u Rwanda

Henriette Umwali yatubwiye ko kino gikorwa giteganijwe kubera n’i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi nk’ahandi mu bihugu byinshi ikigo United Scholars center gikoreramo ariko i Bujumbura kikazaba ku ma taliki ya 18 na 19 kuno kwezi nk’uko amatangazo akomeje kubigaragaza.

Ni igikorwa giteganijwe kubera n’i Bujumbura mu Burundi.

UNITED SCHOLARS CENTER itanga n’ubujyanama

Muri United Scholars Center imbere y’uko batangira kugukurikiranira ibijyanye n’ishuri cyangwa akazi babanza kuguha ubujyanama nk’abantu bamaze igihe kitari gito mu bikorwa nk’ibi kuko bamaze imyaka ikabakaba icumi bafasha abantu kubona amashuri n’akazi mu bihugu nka Amerika, Pologne, Ubudagi, Ubufaransa, Turukiya, Dubai ndetse n’ahandi hatandukanye.

Umuhoza Queen umujyanama muri United Scholars center

Bwana Ismail yatubwiye ko hari igihe abantu baza gushaka ubufasha ariko ugasanga bafite amakur atariyo bityo rero ko bagomba guhabwa ubujyanama, ati:”Hari igihe umuntu aza afite icyizere ko ari twe tuzamuha visa kuko hari ababa barashutse ndetse bakanamurira amafranga bamwizeza kumubonera visa, twe rero tugufasha kubona ishuri rya make, cyangwa se bourse (Sholarship), ku bufatanye bwacu na kaminuza tukanafasha mu gutegura dosiye ituma uhabwa visa ariko byumvikane ko atari twe tuyitanga

Ku bijyanye n’ikiguzi benshi bakunze kubona nk’imbogamizi, Madame Henriette Umwali yavuze ko ikibaraje ishinga atari amafranga y’umubyeyi cyangwa umunyeshuri, ati:”twe dusaba abantu kudushyikiriza ibyangombwa byabo gusa, ibindi bakabidushinga, si amafranga dushyize imbere rwose”

United sholars center imaze imyaka ikabakaba mu icumi itanga zino serivisi, ikaba imaze gufasha abantu bagera ku bihumbi 40 kubona ibyangombwa n’amashuri bigamo ku mugabane wa Burayi, Amerika, Canada na Aziya.

United Scholars center kugeza ubu ikorana ikizerwa na za kaminuza zigera kuri 350 hirya no hino ku isi ari i Burayi, Amerika, Canada na Aziya, ikindi ni uko ikurikirana umunyeshuli kugeza arangije kwiga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.