Uganda:Ku myaka 23 gusa, Hellen Auma Wandera wacuruzaga amafi yatorewe kuba Umudepite
Hellen Auma Wandera wigeze gucuruza amafi mu mujyi wa Kampala ku myaka gusa yabaye umudepite ufite imyaka mike
Umugore witwa Hellen Auma Wandera yatorewe kuba umudepite mu gihugu cya Kenya ku myaka 23 y’amavuko gusa, bituma yegukana agahigo ko kuba umutegarugori muto mu nteko inshingamategeko muri icyo gihugu cya Uganda.
Hellen Auma Wendea yafashe uwo mwanya ku itike rya NRM rya Prezida Museveni, abamuzi bavuga ko ahagana mu mwaka wa 2019 yacuruzaga amafi mu mujyi wa Kampala abanje kuyumutsa maze akayagurisha ku banyeshuri ba kaminuza.
Aganira n’itangazamakuru, madame Auma yavuze ko icyatumye yiyamamariza umwanya w’ubudepite yabibwirijwe n’Imana, kandi ko mu gihe yiyamamazaga yakoreshaga moto kukko ari uko Imana yabimutegetse.
Comments are closed.