Huye: Abantu 27 harimo abanyeshuri ba UR bafatiwe mu kabari ninjoro.

5,512

Abantu 27 bafatiwe mu kabari mu Karere ka Huye ahagana saa Mbili z’Ijoro bari kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Bafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri bari mu kabari kari i Ngoma mu Mujyi wa Huye. Ubusanzwe mu Karere ka Huye amabwiriza yo kwirinda Covid-19 avuga ko abantu bose bagomba kuba bageze mu rugo bitarenze saa Moya z’umugoroba.

Abafashwe barimo abanyeshuri bo muri Kaminuza, abimenyereza umwuga w’ubuganga n’abandi batandukanye. Harimo ab’igitsina gore batanu.

Bose bahise bajyanwa muri Stade Huye bararamo, bukeye barigishwa bacibwa amande y’ibihumbi 10 Frw buri wese kandi bakaba bagomba kwimpimisha Covid-19 biyishyuriye naho nyiri akabari we agomba gucibwa ibihumbi 200 Frw.

Ibyo bihano byashyizweho n’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yongeye gushishikariza abantu bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko ari icyorezo cyica kandi cyandura cyane kigakwirakwira vuba.

Yavuze ko abazajya bafatwa bayarenzeho bazajya bahabwa ibihano.

Ati “Nta n’umwe uri hejuru y’amabwiriza kuko Covid-19 ntawe itinya. Abanyeshuri niba biyemeje kujya mu kabari, ni uko bafite ubushobozi.”

Usibye abo bafatiwe mu kabari, mu Mujyi wa Huye hari na restaurant zafunzwe bitewe n’uko zisigaye zicururizwamo inzoga.

Sebutege yavuze ko hari n’abasigaye bajya kunywera ahantu haba amacumbi babona ubuyobozi cyangwa inzego z’umutekano zije bakirukira mu byumba kuryama, abasaba kubireka kuko amayeri nk’ayo yamaze gutahurwa.

Abafatiwe muri ayo mayeri basabye imbabazi bavuga ko batazabyongera kandi bagiye kurushaho kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Harimo n’abanyeshuli basanzwe biga muri kaminuza y’u Rwanda
Meya Ange Sebutege yasabye abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Leave A Reply

Your email address will not be published.