Ugushidikanya ku rukingo rwa Covid nyuma y’urupfu rw’umuganga wari umaze iminsi 16 gusa akingiwe.

8,481
Kwibuka30

Umuganga wari uzobereye mu kuvura indwara z’abagore yapfuye nyuma y’iminsi 16 ahawe urukingo rwa Coronavirus gusa ntiharamenyekana icyateye urupfu rwe, haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane niba hari aho byaba bihuriye n’urukingo aheruka guhabwa, gusa umugore we yahamije ko yazize ingaruka zatewe narwo.

Gregory Michael, wari usanzwe ari umuganga muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari afite imyaka 56. Ku wa 4 Mutarama nibwo yapfuye bitewe no kuvira imbere ndetse no kwangirika k’uturemangingo tumwe byatumye amaraso adatembera neza mu mubiri.

Mu minsi 16 mbere, uyu muganga yari yahawe urukingo rwa Coronavirus hari ku wa 18 Ukuboza 2020, bamwe bakaba bari guhuza uru rupfu rutunguranye rw’uyu muganga n’urukingo yahawe.

Kuri ubu inzego z’ubuzima muri USA ziri gukora iperereza kugira ngo hamenyekane mu by’ukuri icyateye uku kwivumbagatanya kw’amaraso, gusa kuri ubu nta gisubizo kiratangazwa.

Kwibuka30

Ikigo cya Pfizer cyakoze urwo rukingo nacyo kiri gukora igenzura ryimbitse ngo hamenyekane niba koko hari aho urupfu rwe rwaba ruhuriye n’urukingo yahawe, gusa kivuga ko cyizera ko ntaho urupfu rwe rwahurira n’urukingo yahawe.

Gusa n’ubwo bimeze bityo ibyatangajwe n’umugore we, Heidi Neckelmann, byatumye abantu bacika ururondogoro, ubwo yandikaga ku rukuta rwe rwa facebook asobanura ko umugabo we yatangiye kujya atukura intoki n’ibirenge nyuma y’iminsi itatu ahawe urukingo.

Neckelmann yavuze ko abaganga bakoze uko bashoboye ngo bongerere ubudahangarwa umugabo we utaragaragazaga ikindi kibazo cy’ubuzima, ngo muri icyo gihe yari akomeye anafite ubwenge, ariko ngo yapfuye bitunguranye habura iminsi ibiri ngo abagwe kuko ari yo mahirwe ya nyuma yari asigaye.

Yaranditse ati “Umugabo wanjye yapfuye ku bwo kutagubwa neza n’urukingo rwa COVID-19, yari mu bashishikariza abandi urukingo niyo mpamvu na we yahisemo kurufata. Gusa ndizera ko abantu bamenya ko ingaruka z’urukingo zishobora kubaho, ibyo rero si byiza kuri buri wese kuko bishobora gutwara ubuzima cyangwa umuryango wose.”

Abahanga bamwe mu by’inkingo bavuga ko urupfu rw’uyu mugabo koko rushobora kuba rwaratewe n’ibidakunze kubaho ko umuntu nyuma yo guhabwa urukingo rumugiraho ingaruka zamuviramo n’urupfu.

(Src:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.