Umuganga n’umuforomo batawe muri yombi kubera gutanga ibyangombwa by’ibihimbano.

8,380
RIB dismantles cartel of fraudulent receivers | The New Times | Rwanda

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafunze umuganga n’umuforomo batanga ibyangombwa bya muganga byemeza ko nta ndwara ababihawe barwaye kandi batapimwe, bikitirirwa ivuriro Sante pour Tous.

RIB ibinyujije kuri Twitter yayo, kuri uyu wa 16 Mutarama 2021yagize iti “RIB yafunze umuganga n’umuforomo batanga ibyangombwa bya muganga byemeza ko nta ndwara ababihawe barwaye kandi batapimwe, bikitirirwa ivuriro Sante pour Tous.”

RIB iraburira amavuriro n’abaganga kwirinda gutanga ibyangombwa bitavugisha ukuri, usibye kuba ari ibyaha bihanwa n’amategeko mu Rwanda, binanyuranyije n’amahame y’ubuvuzi (medical deontology).

Umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry yavuze ko ibikorwa nk’ibi bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababihawe no kudahabwa ubuvuzi igihe baba barwaye, ndetse bitesha agaciro ireme ry’ubuvuzi mu Rwanda.

Ati “RIB irasaba amavuriro ndetse n’Abaganga kwirinda gukora ibikorwa byose cyangwa gutanga ibyangombwa bitavugisha ukuri batanga inyandiko zifite amakuru y’ukuri babanje gusuzuma ababikeneye.”

Ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Leave A Reply

Your email address will not be published.