UK: Abanyemategeko barasanga impungenge za LONI zo kohereza abimukira mu Rwanda zidafite ishingiro

32,765
Abigaragambya bafite ibyapa bamagana gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro, hanze y'urukiko rukuru i London

Abanyamategeko ba leta y’Ubwongereza babwiye urukiko rukuru ko ifite ububasha busobanutse bwo mu rwego rw’amategeko bwo kohereza mu Rwanda abimukira muri gahunda yayo yateje impaka yo kuhabimurira.

Ku wa gatatu, wari n’umunsi wa gatatu wo gutambamira iyo gahunda mu rwego rw’amategeko, abanyamategeko bunganira minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bavuze ko impungenge z’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) zidafite ishingiro.

Gahunda yo kohereza mu Rwanda mu ndege abo basaba ubuhungiro yabaye ihagaritswe kugeza urukiko rufashe icyemezo muri uru rubanza.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Liz Truss na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu we mushya, Suella Braverman, bashyigikiye iyi gahunda yatangijwe n’uwari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Priti Patel n’uwari Minisitiri w’intebe Boris Johnson.

Leta y’Ubwongereza irimo gutambamirwa bikomeye mu rwego rw’amategeko kuri iyo gahunda, mu gihe cy’iminsi itanu.

Abarimo kuyitambamira barimo abimukira batari munsi ya 10, imiryango ikora ubukangurambaga ya Care4Calais na Detention Action, hamwe n’umuryango Public and Commercial Services Union, uhagarariye benshi mu bakora mu rwego rw’Ubwongereza rucunga umutekano ku mupaka, rwa UK Border Force.

Aba barega bavuga ko minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu nta burenganzira afite mu rwego rw’amategeko bwo kohereza mu Rwanda abimukira kandi ko, icyiyongera kuri ibyo, kuvuga ko u Rwanda rufite umutekano ari ukudashyira mu gaciro.

Ibimenyetso byamaze kugaragazwa mu rukiko birimo nko kuburira kw’umujyanama leta yari yihitiyemo, wavuze ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwishe abatavuga rumwe na bwo muri politiki.

Ariko umunyamategeko Lord David Pannick QC, ubwo yari atangiye kunganira leta kuri iyo gahunda, yavuze ko bigaragara neza ko minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ashobora kohereza abimukira mu kindi gihugu.

Ko icyangombwa ari uko yerekana ko gifite umutekano, bijyanye n’itegeko ryo mu gihe cy’ubutegetsi bw’uwari Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Tony Blair, wo mu ishyaka rya Labour.

Iryo tegeko ryo mu mwaka wa 2004 ryahaye abaminisitiri ububasha bwo gutahura “ibindi bihugu bitekanye” no kubyoherezamo abasaba ubuhungiro, aho kugira ngo ubusabe bwabo bw’ubuhungiro busuzumirwe mu Bwongereza.

Iryo tegeko rishobora gukoreshwa gusa igihe leta izi neza ko abimukira batazagera muri ibyo bihugu hanyuma bakoherezwa mu kindi gihugu giteje ibyago kurushaho – kandi umunyamategeko Lord Pannick yavuze ko leta y’Ubwongereza ibyo yabyijejwe.

Lord Pannick yagize ati: “Nta bindi bishingirwaho byavuzwe n’inteko ishingamategeko.

“Ntabwo urukiko ari rwo rwo gushyiramo ibindi bishingirwaho kugira ngo rugabanye [ububasha bwa minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu]”.

Lord Pannick yakomeje agira ati:

“Inshingano [yo mu mategeko mpuzamahanga] ku Bwongereza ni ugusuzuma ubusabe cyangwa gusubiza [kohereza] usaba ubuhungiro mu kindi gihugu gitekanye.

“Niba duhisemo gusubiza umuntu mu kindi gihugu gitekanye, ubwo twebwe, Ubwongereza, tuba twubahirije inshingano zacu zo mu masezerano ku mpunzi [Refugee Convention]”.

Ku wa kabiri, urukiko rwumvise ko ishami rya ONU ryita ku mpunzi (UNHCR) ryemeza ko u Rwanda nta bushobozi rufite kandi ko nta n’ubuzobere (inzobere) rufite bwo gushobora kwita ku mibare y’abasaba ubuhungiro bashobora kuhoherezwa.

Ikindi, UNHCR yaburiye ko leta y’u Rwanda ishobora kudakurikiza amasezerano yagiranye n’Ubwongereza.

Ariko abanyamategeko bunganira leta y’Ubwongereza bavuze ko inyandiko za leta y’u Rwanda zagaragaje ko yijeje, ingingo ku ngingo, ko abimukira bose bazafatwa mu buryo burimo gushyira mu gaciro.

Inyandiko zagejejwe mu rukiko zigira ziti: “Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yakiriye kwizezwa kwimbitse kwa leta y’u Rwanda kujyanye no gusuzuma ubusabe bw’ubuhungiro bw’abantu bazahimurirwa ndetse no kubakira, hamwe no ku buryo ikomeje kwita ku [bandi] bantu bahimuriwe.

“Urukiko rushobora ndetse rukwiye guha agaciro gakomeye ibyo byizejwe. U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano ku mpunzi no ku masezerano ya UN arwanya iyicarubozo kandi ni umufatanyabikorwa ukomeye w’Ubwongereza muri Commonwealth”.

Urubanza rurakomeza kugeza ku wa gatanu – icyiciro cya kabiri cy’uru rubanza kikaba giteganyijwe kuba mu kwezi kwa cumi uyu mwaka.

(Src:BBC)

Comments are closed.