Uko Bene Ngango bigabije Musée du Louvre i Paris barayiba karahava.


Inzu ngandamurage ya Louvre iri i Paris mu Bufaransa byabaye ngombwa ko ifungwa mu gihe Polisi irimo guperereza ku bajura “b’abanyamwuga’ batwaye imirimbo”y’agaciro katagira ingano’.
Ku manywa y’ihangu, abajura bitwaje ibyumba bikata ibirahure binjiye muri iyi nzu ndangamurage isurwa cyane kurusha izindi ku isi, bariba maze bava aho bari kuri twa moto tuzwi nka ‘scooters’ batwaye imirimbo umunani y’agaciro kanini cyane.
Aba ‘benengango’ babigenje bate?
Byabaye ku cyumweru hagati ya saa 09:30 na 09:40 ku isaha yaho, hari nyuma gato y’uko inzu ifunguye imiryango iha ikaze abayisura.
Abajura bane bakoresheje imodoka ifite ibyuma bizamura abantu hejuru maze babasha kugera ku gace kazwi nka Galerie d’Apollon (Gallery of Apollo) baciye ku ibaraza rireba ku ruzi Seine ruca muri Paris.
Amashusho y’ibyabaye yerekana imodoka iriho urwego ruri mu modoka rwazamuye abo ‘benengango’ (abajura) rukabageza kuri ‘etage’ ya mbere.

Babiri muri bo babashije guca inzira mu kirahure bakoresheje ‘disc’ yifashishwa mu gukata bucece ibirahure, maze barinjira.
Bagezemo babashije gutera ubwoba abarinzi, bava aho bari barinze, maze bavana iyo mirimbo mu birahure yari irimo, baranduruka.
Intabaza zo muri iyi nzu ndangamurage zatangiye kuvuza iya bahanda maze abakozi bakora ibyo bagomba gukora. Bahamagara inzego z’umutekano banarinda abashyitsi basuye inzu, nk’uko minisiteri y’umuco y’Ubufaransa yabitangaje.
Minsitiri w’umuco Rachida Dati yabwiye ikinyamakuru TF1 cyo mu Bufaransa ko abo bajura bari bambaye udukoresho duhisha isura (masks) binjiye muri iyi nzu “batuje” maze bakamena ibirahure bibikwamo iriya mirimbo.
Nta muntu wakomerekeye muri iki gikorwa, Rachida ati: “Nta rugomo, byarimo ubunyamwuga”.
Rachida avuga ko aba bajura bagaragara nka ba ‘kabuhariwe’ bari bafite umugambi wateguwe neza mbere wo gucika bakoresheje za ‘scooter’.
Abashinzwe umutekano ubu barimo guhiga abantu bane kandi barimo kwiga ku mashusho yafashwe na za CCTV bakurikira ibirari by’aho baciye.
Ubu bujura bwose bwabaye mu gihe “gito cyane” nk’uko minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Laurent Nuñez yabibwiye France Inter Radio, avuga ko mu minota itarenze irindwi gusa bwari burangiye.
Umwe mu bari bahari yavuze ko byari “igikuba gikomeye” ubwo abantu bakurwaga kuri iyi nzu ndagamurage, nyuma ikaza gufungwa.
Ni ibiki byibwe?
Abategetsi bavuga ko, imirimbo y’agaciro katagereranywa igera ku munani ari yo yatwawe, iyo irimo iyo mu bwoko bwa ‘diadems’ yambarwa nk’ikamba ku mutwe, imikufi yo mu ijosi, amaherena, n’udufashi two ku myenda cyangwa ‘brooches/broches’.
Iyo mirimbo yo se ni iyo mu kinyejana cya 19 kandi yigeze kuba ari ibikoresho by’ibyami.
Minisiteri y’umuco yavuze ko ibyibye ari:
- Ikamba ryo ku mutwe n’agafashi (broche) byari iby’umwamikazi Eugénie, wari umugore wa Napoleon II
- Umukufi w’ibuye ry’agaciro ry’icyatsi kibisi rya emerald n’amaherena ya ’emerald’ byari iby’umwamikazi Marie Louise
- Ikamba, umukufi, n’amaherena bikoze mu ibuye ry’agaciro gakomeye rya ‘sapphire’ byari iby’Umwamikazi Marie-Amelie n’Umwamikazi Hortense
- Agafashi k’agaciro kazwi nka ” broche reliquaire”
Iyi mirimbo yibwe igiye itamirijwe utubuye tubarirwa mu bihumbi twa diyama (diamonds) n’ayandi mabuye y’agaciro gahebuje.
Indi mirimbo ibiri, irimo ikamba ry’umwamikazi Eugénie, yatoraguwe hafi y’aho ubu bujura bwabereye, bisa n’aho yatakaye ubwo aba ‘benengango’ bariho banduruka bagenda.
Minisitiri Nuñez yasobanuye imirimbo yibwe nk’ibintu “by’agaciro utabara” kandi “bifite umurage utashyira ku gipimo”.
Comments are closed.