Uko Nsengiyumva yasambanyije abana 11 muri Nyagatare 

8,477
Kwibuka30

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi Nsengiyumva Samuel ukurikiranyweho gusambanya abana 11 mu Karere ka Nyagatare. 

Abenshi bumvise iby’iyi nkuru yabereye mu Murenge wa Nyagatare byabagoye kuyakira ubwo yatangiraga gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga muri iki cyumweru. 

Avugana n’itangazamakuru, Umuvugizi wa RIB Dr Thierry B. Murangira yavuze ko Nsengiyumva akekwaho gusambanya abana nyuma yo kubashukashuka yifashishije impano zitandukanye zakurikirwaga no kubereka amashusho y’urukozasoni. 

Ati: “Yabashukishaga impano bamara kugera iwe akabereka amashusho y’urukozasoni mbere yo kubasambanya. Mu gihe gusambanya umwana ari icyaha gikomeye ubwacyo, amashusho y’urukozasoni, by’umwihariko kuyereka umwana, na cyo ni ikindi cyaha.”

Gushukashuka abana hagamijwe kubasambanya bishobora gukorwa imbonankubone cyangwa bigakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bikozwe n’umuntu utwazwi, inshuti cyangwa abandi bantu umwana asanzwe azi. 

Bitangira ukora icyaha yubaka umubano n’umwana, rimwe na rimwe akabikora yubaka uwo mubano n’umuryango w’umwana wose ku buryo abawugize batarota umugambi we kuko baba bamwizera kandi akagira icyibahiro n’urukundo rwihariye ku mwana aba yaramaze kwigarurira binyuze mu mpano amugenera. 

Ni ibintu boshobora gukorwa mu gihe gito cyangwa bigategurwa igihe kirekire ndetse n’imyaka ikaba yashira abitegura.  

Mu basambanyijwe na Nsengiyumva harimo abana b’abahungu 10 n’umukobwa umwe, bose bafite imyaka iri hagati y’itanu na 14 y’amavuko. 

Kwibuka30

Dr. Murangira yavuze ko iperereza ry’ibanze ryerekanye ko ibyaha byakozwe mu bihe bitandukanye by’uku kwezi k’Ugushyingo, mu Mudugudu wa Barija B, Akagari ka Barija Umurenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare. 

Ati: “Umwe mu babyeyi b’abana basambanyijwe ni we watanze ikirego hakurikiraho iperereza ryatahuye ko hari n’abandi bana basambanyijwe.”

Dr. Murangira asaba abaturage by’umwihariko ababyeyi, guhora bari maso barinda abana babo ikintu icyi ari cyo cyose gishobora kubashyira mu byago kandi bagatanga amakuru ku muntu waba akekwa ku gihe. 

Ati: “Abayeyi ntibakwiye guhugira mu gushaka ibitunga umuryango gusa, ahubwo bakwiye kwita ku buzima bw’abana babo bakurikirana ikintu cyose cyangwa umuntu uwo ari we wise ushobora kubangiza.”

Ababyeyi kandi barasabwa kuba inshuti n’abana babo, bakajya bagirana na bo ibiganiro bifungurira abo bana kubisanzuraho bababwira ibibabaho cyangwa amakuru y’ibyo bahuye na byo igihe badahari. 

Dr. Murangira nanone yasabye abayobozi b’Inzego z’ibanze kongera ubukangurambaga mu baturage bugamije kubahugura ku burenganzira bw’abana, icyo bakora mu kubarinda ibiyobyabwenge ndetse no kumenya uko batangira amakuru ku gihe. 

Nsengiyumva naramuka ahamwe n’ibyo byaha azahanishwa igihano cy’Igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. 

Mu mwaka wa 2020, na bwo umusore w’imyaka 19 yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya abana b’abahungu 17 mu bihe bitandukanye mu Karere ka Gasabo. Abo bana basambanyijwe bari bafite iri hagati y’irindwi na 12. 

Imibare itangazwa na RIB igaragaza ko mu mezi atandatu y’umwaka wa 2020 yonyine urwo rwego rwakiriye ibirego 2,147 birebana no gusambanya abana. Ni mu gihe mu mwaka wa 2018 hakiriwe ibirego 3,153 naho mu 2019 hakirwa ibirego 3,152. 

(Imvahonshya)

Leave A Reply

Your email address will not be published.