Uko ‘operation Absolute Resolve’ yo gufata Maduro yakozwe

289

Perezida Donald Trump yatangaje ko Amerika “izategeka” Venezuela kugeza “guhinduranye ubutegetsi kwizewe kandi gukwiriye” kugezweho.

Ni nyuma y’ibitero bya Amerika kuri iki gihugu no gushimuta Perezida wacyo Nicolàs Maduro n’umugore we bakajya kubafungira muri Amerika, igikorwa cyatangaje isi yose.

Trump yavuze ko inganda z’ibitoro zo muri Amerika na zo zizajyayo gusana “ibikorwa remezo byangiritse” kandi “zitangire gukorera amafaranga kuri iki gihugu.

Venezuela yatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu kandi yamagana “ubushotoranyi bwa girikare”, aho visi perezida w’iki gihugu yavuze ko Maduro ari we perezida wenyine w’igihugu.

Ku wa gatandatu mu gicuku, Maduro n’umugore we Cilia Flores bakuwe mu murwa mukuru Caracas mu gitero cy’abakomando ba Delta Force ba Amerika, bajyanwa n’indege ya gisirikare ibageza ku bwato bw’intambara buzwi nka USS Iwo Jima bwari butegereje ahantu hatazwi neza mu nyanja mu karere ka Karayibe.

Nyuma bajyanywe i Guatanamo Bay ku kigo cya gisirikare cya Amerika kiri muri Cuba mbere yo kuvanwayo n’indi ndege yabajyanye muri leta ya New York, barongera bahavanwa na kajugujugu yabagejeje kuri gereza ya Metropolitan Detention Center mu gace ka Brooklyn mu mujyi wa New York.

Umushinjacyaha mukuru wa Amerika Pam Bondi yatangaje ibyaha Maduro na Flores baregewe mu rukiko rwo muri uwo mujyi wa New York bishingiye ku bucuruzi mpuzamahanga bw’ibiyobyabwenge.

Mbere, Maduro yahakanye yivuye inyuma kuba ari umukuru wa ‘cartel’ (itsinda rigari) y’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ahubwo ashinja Amerika gukoresha “intambara ku biyobyabwenge” nk’impamvu yo gushaka kumukuraho ngo ibone uko igera ku mutungo kamere munini w’ibitoro wa Venezuela.

Ibiro bya Perezida wa Amerika (White House) byatangaje amafoto ya Trump n’abandi bategetsi bakuru barimo gukurikirana uko iyi ‘operation’ bise ‘Absolute Resolve’ irimo kugenda mu ijoro ryo ku wa gatanu

Avugira mu kiganiro n’abanyamakuru mbere y’uko Maduro agezwa i New York, Trump yagize ati: “Ubushabitsi bw’ibitoro muri Venezuela bwarasenyutse, gusenyuka burundu mu gihe kinini.

“Tugiye kujyana yo kompanyi za Amerika nini cyane z’ibitoro, nini cyane kw’isi, zishoreyo miliyari z’amadorari, zisane ibikorwa remezo byangiritse cyane, ibikorwa remezo by’ibitoro, zitangire guha amafaranga kiriya gihugu”.

Venezuela bivugwa ko ifite ububiko (natural reserves) bw’ibitoro bidatunganyije bubarirwa ku tugunguru miliyari 3030, ibyo bingana na 20% by’ububiko bw’ibitoro bw’isi yose, nk’uko bivugwa n’ikigo US Energy Information Administration cy’abanyamerika.

Urukiko muri Venezuela rwemeje ko Visi perezida Delcy Rodríguez ari we mukuru w’igihugu w’inzibacyuho

Iby’ingenzi wamenya kuri iyi nkuru yaciye igikuba

  • Kajugujugu itwaye Maduro n’umugore we yageze ku kigo cya gisirika cya New York Air National Guard Base i New York mu ijoro ryo ku wa gatandatu
  • Maduro yajyanywe kuri gereza ya Metropolitan Detention Center muri Brooklyn izwi ku gufungirwamo abantu nka Sean “Diddy” Combs, R.Kelly n’abandi
  • Urukiko rukuru muri Venezuela rwatangaje ko Visi perezida Delcy Rodríguez ari we Perezida w’inzibacyuho ushinzwe ‘kurengera igihugu’
  • Mu kiganiro yahaye CBS News kuwa gatandatu nijoro, Minisitiri w’ingabo wa Amerika Pete Hegseth yavuze ko Amerika izashyiraho ibigenderwaho ku hazaza ha Venezuela
  • Minisitiri w’ubwikorezi wa Amerika Sean Duffy yatangaje ko ikirere cy’akarere ka Karayibe gifungurwa uyu munsi nyuma y’uko cyari cyafunzwe kubera ibitero bya Amerika muri Venezuela
  • Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe watangaje ko gukurikirana ‘uhangayitse’ kubera ‘igikorwa cyo gushimuta’ Perezida Maduro
  • Perezida Lula wa Brazil we yavuze ko igikorwa cya Amerika ari ukwambuka “umurongo w’ibitihanganirwa” asaba umuryango mpuzamahanga “gusubiza gukomeye”

‘Iyi si intambara ku biyobyabwenge…ni ibitoro’ – Kamala Harris

Kamala Harris wari uhanganye na Perezida Trump mu matora ya Amerika aheruka, yatangaje ko igikorwa cya Trump kuri Venezuela kidaha Amerika gutekana cyangwa gukomera kurushaho.

Harris wahoze ari Visi-perezida wa Amerika, yavuze ko Maduro yaba ari umutegetsi “utemewe w’umunyagitugu” bidakuraho ko ibyo Amerika yakoze “bitemewe n’amategeko kandi bitarimo ubwenge”.

Yanditse ku rubuga X ati: “Intambara zo guhindura ubutegetsi cyangwa z’ibitoro bigurishwa nk’imbaraga ariko zihinduka akajagari, kandi imiryango y’Abanyamerika ni yo yishyura ikiguzi.”

Harris, avuga ko Abanyamerika ibi batabishaka kandi ko “barambiwe kubeshywa”.

Ati: “Iyi si intambara ku biyobyabwenge cyangwa demokarasi. Ni ibitoro na Donald Trump ushaka kwiyerekana nk’umugabo ukomeye mu karere.”

Yanenze Trump gushyira ingabo za Amerika mu kaga, guhungabanya akarere, no kutagira “uburyo bwo kubisohokamo, no kuba ibi “nta nyungu bifitiye” Amerika.

Amashusho y'icyogajuru arerekana ukwangirika kwakurikiye ibitero bya Amerika ku kigo cya gisirikare cya Fuerte Tiuna muri Venezuela. Aha ni mbere
Insiguro y’isanamu,Amashusho y’icyogajuru arerekana ukwangirika kwakurikiye ibitero bya Amerika ku kigo cya gisirikare cya Fuerte Tiuna muri Venezuela. Aha ni mbere
Aha ni nyuma y'igitero
Insiguro y’isanamu,Aha ni nyuma y’igitero
Aha ni mbere y'igitero
Insiguro y’isanamu,Aha ni mbere y’igitero
Aha ni nyuma y'igitero
Insiguro y’isanamu,Aha ni nyuma y’igitero

Ikigo Starlink kugirsha internet cyatangaje ko kirimo guha Venezuela internet y’ubuntu nyuma y’ibitero bya Amerika kuri iki gihugu.

Mu butumwa iki kigo cyashyize ku rubuga X, Starlink yavuze ko irimo gutanga internet y’ubuntu ” ku baturage ba Venezuela kugeza tariki 03 Gashyantare(2), kugira ngo bakomeze kuba ku murongo”.

Iyi internet itangwa n’icyogajuru cya kompanyi ya SpaceX yashinzwe kandi itegekwa na Elon Musk.

Internet muri Venezuela ifite amateka maremare yo kugenzurwa cyane na leta, gucikagurika mu gihugu hose na internet igenda buhoro.

‘Operation ‘Absolute Resolve’ yagenze ite?

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatandatu nijoro, General Dan Caine yasobanuye birambuye uko Amerika yakoze igitero muri Venezuela igafata Perezida Maduro ikamutwara.

Iki gikorwa cyamaganwe cyane n’ibihugu by’amahanga byavuze ko ari ugushimuta perezida wemewe no kuvogera ubusugire bw’igihugu cyigenga.

Ibi ni iby’ingenzi Gen Caine yatangaje:

  • Intasi zo mu bijyanye n’ikirere, ubutaka, isanzure, n’inyanja zakoranye mu gihe cy’amezi mu gutegura iyi ‘operation’
  • Saa 22:46 ku isaha ya Washington tariki 2 Mutarama(1) Donald Trump yatanze itegeko ko ‘operation’ itangira
  • Iki gikorwa cyiswe ‘Absolute Resolve’ cyahagurukije indege 150 za gisirikare zerekeza kuri Venezuela zivuye ku bigo 20 bitandukanye bya gisirikare mu burengerazuba
  • Itsinda ry’abakomando bo gukura umuntu ahantu ryari rigizwe na za kajugujugu n’abakomando bari ku butaka basatiriye urugo rwa Maduro ahagana saa 02:01 ku isaha ya Caracas tariki 03 Mutarama ngo bamufatane n’umugore we
  • Hejuru mu kirere iryo tsinda ryari ricungiwe umutekano n’indege z’indwanyi za F-22, F-35, F/A-18, EA-18, E-2, B-1 bombers na drones
  • Kajugujugu zarashwe kandi imwe barayihamya n’ubwo yabashije “gukomeza kuguruka” mu gihe gisigaye cya ‘operation’
  • Maduro n’umugore we bakuwe mu nzu bashyirwa muri kajugujugu bajyanwa ku bwato USS Iwo Jima ahagana saa 03:39 ku isaha ya Caracas

Comments are closed.