Ukraine yavuye ku izima yemera ko itazajya muri OTAN

10,054
Zelensky invites Putin to hold a meeting and seek to resolve the crisis

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky kera kabaye yemeye ava ku izima avuga ko igihugu cye kitazigera kijya mu muryango wa OTAN

Nyuma y’aho igihugu cy’Uburusiya kimaze iminsi kimisha ibisasu biremereye mu gihugu cya Ukraine, bigatuma muri icyo gihugu benshi bahasiga ubuzima ndetse n’ibikorwaremezo bikahangirikira bikabije, perezida wa Ukraine Bwana Volodymyr Zelensky yemeye ava ku izima avuga ko igihugu cye kivuye ku izima, kiretse umugambi wacyo wo kujya muri OTAN, twibutse uwo mugambi ari umwe mu byakuruye ubwumvikane buke hagati y’ibyo bihugu byombi.

Icyemezo cyafashwe mu rwego rwo gucubya uburakari bw’u Burusiya budashaka ko Ukraine yajya muri uriya muryango kubera ko bwanga kuvogerwa.

Perezida Zelensky yagize ati:”Ntabwo Ukraine izajya na rimwe muri OTAN

Igisigaye ni ukumenya niba koko Perezida w’Uburusiya yaba agiye guhita ahagarika ibitero byari bitangiye kwibasira umurwa mukuru wa Ukraine, cyangwa niba bizakomeza kugeza ubwo Perezida Zelensky ashyira amaboko hejuru.

Comments are closed.