Umu-Frère wo muri Saint Aloys ukekwaho gufata ku ngufu umunyeshuri yongeye gutabwa muri yombi

12,088

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwongeye guta muri yombi umu-Frère wari uherutse kugirwa umwere n’urukiko ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Uyu mu- Frère yari umurezi mu kigo cy’amashuri cya Saint Aloys giherereye mu Karere ka Rwamagana. Yongeye gutabwa muri yombi nyuma y’uko raporo y’abahanga iturutse muri Rwanda Forensic Laboratory igaragaje ko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko yasambanyije ku gahato umunyeshuli, akaba nubwo ari icyaha yari yagizweho umwere n’urukiko.

Tariki ya 08 Mata 2022, nibwo uyu mu-Frère yerekuwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kigabiro ruherereye mu Mujyi wa Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro, aho rwamuburanishije kw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rwego rwa mbere binashimangirwa n’Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma mu bujurire, hanyuma ahita arekurwa ariko agumya gukurikiranwa adafunze.

Nyuma yo gufata icyo cyemezo cyo kumurekura iperereza ryarakomeje ku cyaha akurikiranweho cyo gukoresha umunyeshuri imibonano mpuzabitsina ku gahato (rape) aho raporo yaje kugaragaza ko mu turemangingo ndagasano DNA twagaragaye mu bimenyetso byari byakusanyijwe twafashwe tukanapimwa twerekanye ko harimo DNA y’uregwa.

Ibyo byatumye uyu mu-Frère wari wararekuwe yongera gutabwa muri yombi ku wa 19 Nyakanga 2022.

Nyuma yo gufatwa kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo uregwa abazwe kuri icyo kimenyetso gishya cyabonetse.

Icyaha uyu mu-Frère, akurikiranyweho bikekwa ko yagikoze ku wa 20 Werurwe 2022 ubwo yakoreshaga imibonano mpuzabitsina ku gahato w’umukobwa ufite imyaka 18 wiga kuri icyo kigo cy’amashuli giherereye mu Karere ka Rwamagana.

Iki cyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry yibukije Abanyarwanda ko uru rwego rutazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato cyangwa cyo gusambanya umwana yitwaje umwuga akora cyangwa umwanya arimo w’akazi.

Yasabye kandi abantu bafite iyo mico kuzibukira ndetse n’abashobora kuba bakorerwa ibyaha nk’ibyo cyangwa bahozwa ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina ko bajya bashira ubwoba bagatanga ikirego kugira ngo ibi byaha birwanywe.

Ati “Ni umwanya mwiza na none wo kwibutsa abantu gusaba, kwemera, gusezeranya cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kugira ngo hagire igikorwa cyangwa ntigikorwe ko aba akoze icyaha cya ruswa. Ni byiza gutanga amakuru ku byaha nk’ibi.”

(Src:Igihe.com)

Comments are closed.