RDC: Hategenijwe masengesho yo kwiyiriza basenga ngo Imana ibakize MONUSCO

8,109
Kwibuka30

Sosite sivile yo muri Nord Kivu yavuze ko muri kin cyumweru hateganijwe igikorwa cyo kwiyiriza bahuriza hamwe amasengesho yo gusaba Imana ibakize MONUSCO.

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa 02 Kanama 2022 n’ibiro by’umuhuzabikorwa wa Sosiyete Sivile ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ubwo bakanguriraga abaturage kwitabira imyigaragambyo bise “Intara y’Upfu” mu rwego rwo gusaba Monusco kuva ku butaka bwa D.R Congo byihuse.

Nk’uko byanemejwe na Adrien Zawadi, umuhuzabikorwa wa sosiyete Sivile mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu itangazo yashyize ahagaragara kuwa 01 Kanama 2022 ngo hagomba kubaho n’amasengesho yo kwiyiriza basaba Imana Kubafasha kwirukana Monusco mu Gihugu cyabo ndetse bakaba baramaze kubyemeranya n’abayobozi b’amatorero atandukanye.

Kwibuka30

Ikinyamakuru “Rwandatribune” dukesha iyi nkuru kivuga ko ibi byose ngo babishingira ku kuba Monusco imaze imyaka irenga 20 ku butaka bwa DRcongo ariko ikaba yarananiwe kuzuza inshingano zayo.

Yagize ati “turasaba abaturage bose gukoresha uburyo bwose n’imbaraga zose muri gahunda yiswe ‘Intara y’uRupfu, n’amasengesho yo kwiyiriza nk’uburyo bwo kugaragaza umujinya dufitiye Monusco kuba ikiri ku butaka bwacu mu buryo budafututse kandi yarananiwe inshingano zayo.”

Adrien Zawadi arangiza avuga ko iki gikorwa kigamije kwihutisha igikorwa cyo gukura Monusco ku butaka bwa DRCongo no gusabira u Rwanda na Uganda ibihano bashinja gufasha M23.

Comments are closed.