Umubiligi JEAN FRANCOIS LOSCIUTO yongeye Kugirwa Umutoza Mukuru wa Rayon Sport

16,871
Kwibuka30

Nyuma y’amezi arenga abiri ikipe ya Rayon asport itagira umutoza mukuru, kuroi ubu imaze guhitamo umutoza mukuru wigeze na none kuyitoza.

Bwana JEAN FRANCOIS LOSCIUTO, umuzungu ufite ubwenegihigu bw’Ababiligi guhera ubu niwe ugiye kuzajya atoza ikipe ya Rayon Sport nk’umutoza mukuru ndetse akazayifasha gutwara igikombe cya champiyona cy’uyu mwaka, ikintu kizafasha Rayon Sport ihagararira u Rwanda mu mikino Nyafrika.

Kwibuka30

Uno mugabo w’imyaka 47 y’amavuko atangajwe nk’umutoza mukuru nyuma y’amezi abiri Rayon Sport itandukanye n’uwari umutoza wayo Bwana RORTINHO GONZALEZ w’umunya Brezil. Abakurikiranira hafi ibya ruhago barahamya neza ko bitazorohera uwo ariwe wese gutoza ino kipe nyuma y’uno mu nya Brezil wakunzwe n’abafana cyane kubera aho yagejeje ikipe yabo.

Biteganijwe ko umutoza mushya wa Rayon Sport aza kwerekwa abafana n’itangazamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu I Ngoma aho Rayon Sport imaze iminsi mu mwiherero ndetse akaza gutoza umukino we wa mbere wa gicuti aho Rayon Sport iza gukina n’ikipe ya Etoile de l’Est yo muri ako Karere. Jean Francois si mushya mu ikipe ya Rayon Sport kuko n’ubundi yigeze kuyitoza mu mwaka wa 2014 ariko umusaruro we ntiwaba  mwiza mu mikino icumi yari amaze gutoza kuko yaje gusezererwa na mukeba we APR, yaje guhita yerekeza mu gihugu cya BourkinaFaso, nyuma bwana JEAN FRANCOIS yongeye kugaruka mu Rwanda nk’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu cya Nigeria muri 2016 mu mikino ya CHAN yari yakiriwe n’u Rwanda.

Ikipe ya Rayon Sport ni ikipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda, ni imwe mu makipe agoye gutoza muri kino gihugu kuko buri gihe umutoza aba ari ku gitutu cyo guha intsinzi n’umunezero abakunzi bizwi ko batajya bihanganira gutsindwa cyane cyane iyo byabaye ku ikipe y’umukeba wayo APR FC ku buryo benshi baba bumva yuko niyo batatwara igikombe ariko ukabatsindira APR waba ukoze.

Leave A Reply

Your email address will not be published.