RIB Yatangiye Umukwabu wo Gukurikirana “IBIFI BININI” byanyereje ibya rubanda

17,262

Ikigo k’igihugu gishinzwe ubugenzacyaha RIB cyatangaje ko cyataye muri yombi abayobozi bagaragaye mu kwangiza umutungo wa Leta.

Hashize igihe inkuru zicicikana mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda bavuga uburyo PAC yagiye igaragaza ibigo byagiye bigaragaramo amakosa mu micungire no mu mikoreshereze idahwitse ku mutungo wa rubanda, ibigo byagiye bigarukwaho cyane ni RAB, WDA, RSSB, WASAC, n’ibindi. Abantu benshi bakomeje kunenga uburyo hakurikiranwa abantu bato bato gusa ariko abo hejuru ntibakorweho, ibintu abantu bagiye bita ngo ni IBIFI BININI bidashobora gukorwaho.

Kuri ubu ikigo k’igihugu cy’Ubugenzacyaha cyatangaje ko kimaze guta muri yombi bimwe muri ibyo bifi harimo uwahoze ayobora WDA Bwana GASANA GEROME nyuma yaho iki kigo kigaragaje igihombo mu micungire yacyo n’ubujura mu gutanga amasoko ndetse n’imikoreshereze mibi y’umutungo. Muri icyo kigo cya WDA hongeye hafatwa ushinze imali n’ubutegetsi, ndetse n’ushinzwe imishinga. Si abo gusa kuko umukwabu wakomereje muri RSSB hatabwa muri yombi ushinzwe abakozi n’ishoramali. RIB yakomereje muri WASAC ikigo cyagiye kivugwamo ubujura no gusahura ibya rubanda mu gihe kirekire cyane hatabwa muri umukozi ushinzwe Imari n’abakozi (DAF).

RIB yakomeje ivuga ko kino gikorwa gikomeje mu bindi bigo byose byagaragajwe imicungire mibi y’ibya rubanda. Abantu benshi bari bamaze igihe bavuga ko PAC igaragaza gusa inkozi z’ibibi maze ntihagire icyo ibatwara, ku buryo bamwe mu bakurikiranira hafi politiki bavuze ko yaba ari intero nziza ubwo n’abakomeye batangiye gukurikiranwa bakaryozwa ibya rubanda bariye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.