Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi muri Pakistan

2,612

Ku wa 3 Mutarama 2024, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga yatangiye  uruzinduko rw’akazi muri Pakistan.

Mu murwa mukuru Islamabad, Gen Muganga yakiriwe n’Umuyobozi mukuru w’Inzego z’umutekano za Pakistan ku Birindiro bikuru. 

Ibiganiro bagiranye byibanze ku gusuzuma inzira zitandukanye z’uvutwererane hagati y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Inzego z’umutekano za Pakistan. 

Ingabo za Pakistan ziza ku mwanya wa gatandatu ku Isi mu kugira umubare munini w’abashinzwe imutekano. 

Ingabo z’icyo zihugu zibarizwa mu byiciro bitatu ari byo izirwanira mu mazi, ku bitaka ndetse no mu kirere ubundi zikinganirwa n’inzindi nzego z’umutekano. 

Izindi nzego z’umutekano zunganirs igisirikare muri icyo gihugu zirimo Inkeragutabara, Abarinzi b’Igihugu twagereranya n’abapolisi, ndetse n’Ihuriro ry’Inzego z’Unutekano wa gisivili (CAF). 

Igice cy’ingenzi cy’inzego z’umutekano muri Pakistani ni ishami rishinzwe igenamigambi n’ibikorwa bya gisirikare. 

Iryo shami ni ryo ribungabunga ndetse rikanasigasira intwaro za nikeleyeri za Palistan hamwe n’indi mitungo yose ya gisirikare.

Perezida wa Palistan ni weMugaba w’Ikirenga w’Inzego z’Umutekano ariko Umugaba Mukuru akaba Umuyobozi w’Inzego z’Umutekano zose, na we akaba akorana n’abagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka, mu mazi ndetse no mu kirere.

Amashami yose ayoborwa kandi akanahurizwa mu bikorwa byo gucunga umutekano n’ubutumwa ahabwa n’Umugaba w’Ikirenga w’Inzego z’Umutekano. 

Comments are closed.