Umugabo wageragezaga kwiba insinga, yakubiswe n’amashanyarazi arapfa

6,636
May be an image of 1 person and outdoors

Umugabo bivugwa ko yarimo agerageza kwiba insinga z’umuriro, yakibiswe n’amashanyarazi arapfa

Mu gihugu cy’u Burundi, mu mujyi wa Bujumbura ahazwi nka Kanyosha, haravugwa inkuru y’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 yitabye Imana akubiswe n’amashanyarazi ubwo yari ariho agerageza kwiba insinga z’umuriro ku ipiloni.

Aya makuru yemejwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’umuriro REGIDESO ndetse n’inzego z’ibanze za karitiye Gisyo nayo iherereye muri ako gace ka Kanyosha.

Umwe mu babibonye yabwiye itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ko uwo wapfuye asanzwe ari uwo muri iyo karitiye ko baherutse babona yuririra ipoto ajya guca insinga, ariko hashize akanya aza kwicwa n’amashanyarazi, yagize ati:”Uwo muntu twamubonye yurira i poto, hashize akanya yatangiye guca insinga, mu kandi kanya gato twumva urusaku rw’igituritse, tubona aguye hasi yumye”

Regideso ivuga ko imaze igihe ihangayikishijwe n’abajura biba insinga ku manywa y’ihangu ndetse ko bagiye bihanangiriza kenshi abaturage bakinisha amapoto ariko bagakomeza kwanga, mu itangazo ry’icyo kigo, bihanganishije umuryango w’ababuze, basaba abaturage kutajya bakinisha umuriro kuko bibakururira urupfu.

Comments are closed.