Filipo Rukamba yababajwe no kuba hari abarangiza segonderi batazi kwimesera imyenda y’imbere

6,489
Kwibuka30

Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, Philippe Rukamba, yasabye abarezi n’ababyeyi kugira umuco wo gutoza abana bato imirimo y’amaboko hakiri kare kuko bizabagirira akamaro mu mibereho yabo yose.

Ibi bintu Musenyeri Filipo Rukamba yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mutarama 2022 mu nama yahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri ya Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Butare itegura icyumweru ngarukamwaka cy’uburezi.

Iyo nama yigiwemo n’ibindi bigamije guteza imbere uburere n’uburezi mu bana b’u Rwanda.

Kimwe mu bibazo byagaragajwe harimo icy’uko hari abana barangiza amashuri yisumbuye batazi kwikorera imirimo yoroheje nko kumesa imyenda, gukubura, gusukura ibikoresho byo mu rugo, guteka n’iyindi.

Musenyeri Rukamba yavuze ko iyo umwana atitaweho ngo atozwe imirimo y’amaboko hakiri kare, bimugiraho ingaruka mbi mu buzima bwe.

Ati “Ikibazo kirahari kuko abana benshi bo muri iki gihe cyacu ari abana usanga bava mu ngo zitabafasha gukunda gukora, akaba aho hari abakozi ni byo amenyereye, hari umukozi ukora iki na kiriya noneho ugasanga wa mwana atiga gukora utuntu duto.”

Yakomeje avuga ko bikunze kugaragara iyo abana bagiye gutangira amashuri mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye kuko hari ababa batazi kwimesera imyenda.
Ati “Birashoboka ko usanga no mu mashuri abana bakiza mu mwaka wa mbere bafite ibibazo byo kwimesera kuko iwabo batabibatoje, bakagira ibibazo byo kwiyitaho kuko bamenyereye kubikorerwa n’abakozi.”

By’umwihariko yavuze ko abo bana ari bo babyeyi b’ejo hazaza bityo bakwiye gutozwa hakiri kare uko bazarera abazabakomokaho.

Kwibuka30

Abayobozi b’amashuri bari bitabiriye ino nama

Ati “Nk’ubu hari abana b’abakobwa benshi usanga batazi guteka, batazi gukora utuntu dusanzwe nko gutera igifungo kandi uwo muntu azaba umubyeyi akagira abana na we agomba kubitoza akazagomba kumenya kugira urugo rufite isuku. Kuko agomba kuzabitoza abandi ni ko natwe tugomba kumufasha kubimenya buhoro buhoro.”

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuze ko hari ubwo bakira abana bagasanga hari imirimo yoroheje batazi kwikorera bikaba ngombwa ko bashyiraho uburyo bwo kuyibatoreza ku ishuri.

Umuyobozi wa Ecole Notre Dame de la Providence Karubanda mu Karere ka Huye, Soeur Philomène Nyirahuku, yavuze ko bashyizeho ba ‘Marraine’ bo gutoza abana nk’abo imirimo.

Ati “Turabibona cyane ku bana twakiriye mu mwaka wa mbere, hano dufite uburyo twita ‘Marraine’ umwana uje mu wa mbere tumuha umwana wo mu wa Gatanu no mu wa Gatandatu akamufasha uwo muntu aba ari marraine.
Amwigisha gusasa, gukubura, akamwigisha kwiyuhagira, kwimesera utwenda, koza indobo yogeramo.

Yakomeje avuga ko mu ishuri ayoboye kwigisha abana imirimo y’amaboko babifashe nk’isomo ryo mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye kuko abana benshi baza batayizi.

Hagaragajwe ko kuba abana benshi bagera mu mashuri yisumbuye batazi gukora imirimo y’amaboko biterwa n’uko ababyeyi babo babareze.

Soeur Nyirahuku ati “Ikinshimisha ni uko umubyeyi agira atya akampamagara ati ‘uzi ko umwana asigaye azi koza urukuta rw’inzu, natwe aratubwira ngo ibirahure ntibyogeje’. Nkumva rero kwigisha atari siyansi gusa ahubwo ni ukurera muri rusange.”

Bibukijwe ko kwigisha abana imirimo y’amaboko bikwiye kujyana no kubatoza gufata neza ibikoresho byabo n’iby’abandi birinda kubyangiza.

Twibutse ko iyo nama yahuje abayobozi b’amashuri 160 ya Kiliziya Gatolika muri Diyoseze ya Butare abarizwa mu turere twa Huye, Nyanza, Gisagara, Nyaruguru n’agace kamwe ka Ruhango.

Comments are closed.