Umugabo w’umwongereza yafunzwe azira gukora ku kibuno cy’umupolisi ushinzwe umutekano mu Misiri

10,464

Umugabo witwa Toni Comoccio afungiwe mu Misiri azira gukorakora umusekirite wo ku kibuga cy’indege .

Ubwo uyu mugabo w’imyak 51 yarageze ku kibuga cy’indege we numuryango we doreko bari bamaze iminsi icumi barajyiye kuruhukira muri kiriya gihugu cya Misiri yakoze ku cyibuno cy’umupolisi nawe ahita amwohereza muri gereza.

Yararikumwe n’umugore we Joan w’imyaka 53 ubwo bari bageze ku cyibuga cya Hurghada International Airport bari kumwe n’umuhungu wabo Remo w’imyaka 26 batunguwe no kubona uyu bamutwara bamuziza gukora ku kibuno cy’umu polisi.

Bavuzeko yabikoze amushimira ariko undi abitwara nabi kuburyo yanagarutse ku musaba imbabazi akamubura.

Dave inshuti yabo yavuzeko ntakintu kinini yabibonyeho gusa vugako batunguwe no kubona baturiye indege ngo bajyane kandi bari bamaze kwitegura.

Bamwe mubongereza batangiye ubukangura mbaga bwo kurekura uyu mugabo mu maguru mashya kuko ngo babona ntakibi yakoze.

Leave A Reply

Your email address will not be published.