Umugabo yanze kwishyura ibitaro avuga ko umugore we yabyaye umwana mubi!

16,486

Hirya no hino usanga abagabo bashyira amakosa ku bagore babo yerekeranye n’urubyaro rwabo akenshi usanga bapfa igitsina yabyaye. ariko noneho ni agahoma munwa! umugabo wo mu gihugu cya Nigeria yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yavugaga ko umugore we yabyaye umwana mubi bityo atari bwishyure amafaranga y’ibitaro byamufashije kubyara.

Umugabo yanze kwishyura ibitaro kubera...
Umwana Se yanze akivuka

Uyu mugabo abinyujije kuri Facebook yavuze ko atemera ko uyu mwana w’umuhungu umugore we yabyaye ari uwe kuko ngo abona ari mubi

Uyu mugabo yavuze ko uwo mwana ari mubi cyane ku buryo ataba uwe ahubwo ko umugore we ashobora kuba yaramuciye inyuma akajya kubyara ku ruhande.

Mu rwego rwo kwereka umugore we ko ibintu bikomeye,uyu mugabo yavuze ko yanze kwishyura amafaranga y’ibitaro.

Uyu mugabo yagize ati “Sinemera ko uyu mwana ari uwanjye.Ni mubi cyane ku buryo ataba uwanjye.Agomba kumbwira aho yakuye uyu mwana kuko sindishyura ibitaro.”


Comments are closed.