Umugabo yashatse kwica umugore we amucitse yirara mu matungo arayatemagura

5,775
May be an image of one or more people and people standing
Umugabo witwa Sindaye yashatse gutema umugore we maze aramucika, undi ahita yirara mu matungo arayatemagura.

Umugabo witwa Jean Marie Sindaye wo mu Ntara ya Kirundo, muri komini ya Busoni mu gihugu cy’u Burundi yaraye atawe muri yombi nyuma y’aho yagerageje kwica umugore we akoresheje umuhoro ariko umugore akaza kumucika nyuma agahita yirara mu matungo y’urugo aratemagura.

Aya makuru yemejwe na polisi ikorera muri iyo ntara ya Kirundo ndetse polisi ikavuga ko kuri ubu uyo mugabo yamaze gufungwa mu gihe amaperereza amaze gutangira kugira ngo harebwe impamvu yateye uwo mugabo kugira umujinya w’umuranduranzuzi.

May be an image of one or more people and people standing

Comments are closed.