Umugabo yinigishije inzitiramubu nyuma yo kumenya ko umugore we amuca inyuma.
Umugabo wo mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Nyarugenge yasanzwe yimanitse mu inzitiramibu bikekwa ko yabitewe n’umugore we wamucaga nyuma.
Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko uyu nyakwigendera n’umugore we bari bafitanye abana batatu babanaga mu makimbirane. Ngo hari igihe umugabo yakubitaga umugore cyane cyane iyo yabaga yanyweye inzoga amushinja kumuca inyuma.
Abaturanyi b’uyu muryango babwiye BTN TV ko bamenye aya makuru nyuma y’induru yatewe n’umwana wo muri uyu muryango ahagana saa saba z’ijoro rishyira kuwa Kane tariki 20 Ukwakira 2022.
Umwe mu baturage yagize ati “ Saa saba z’ijoro twatabaye tumenye ikirahuri cy’inyuma dusanga umupapa yagiye mu nzitiramibu mu mugozi.”
Undi yagize ati “ Twabimenye uyu mwana adutabaje tugiye kureba nyine tugiye gukingura icyumba yabagamo, dusanga cyirakinze.”
Umugore wa nyakwigendera usanzwe acuruza Nyabugogo, yavuze ko mbere yo kwiyahura umugabo we yamutumyeho abana ngo natahe, bageze mu rugo basanga yapfuye.
Uyu mugore wa nyakwigendera avuga ko umugabo we yari yamusabye kureka akazi ko gukora muri restaurant yari amaze iminsi akora kubera ko katumaga ataha nijoro.
Umugore ngo yari yamwijeje ko azakareka namara guhembwa.
Comments are closed.