Umugabo yishe arashe umukobwa we nyuma y’impaka kuri Donald Trump

151

Umukobwa w’umwongereza warashwe akicwa na se ubwo yari yamusuye iwe muri leta ya Texas kuri uwo munsi yari yabanje kujya impaka na se kuri Perezida wa Amerika Donald Trump, nk’uko isuzuma ry’urukiko ryabyumvise.

Lucy Harrison wo mu gace ka Cheshire mu Bwongereza, yarashwe mu gatuza tariki 10 Mutarama 2025 arapfa ubwo yari mu gace ka Prosper hafi y’umujyi wa Dallas muri Amerika.

Polisi y’uwo mujyi yakoze iperereza kw’iyicwa ry’uyu mukobwa w’imyaka 23 ariko nta rubanza rw’ubwicanyi rwari rwashyizwe kuri Kris Harrison kuko inteko iburanisha yavuze ko atakurikiranwa.

Ukundi kumvwa gushya ubu kurimo n’urukiko rw’i Cheshire mu Bwongereza, aho umukunzi wa Lucy – Sam Littler, yavuze ko habaye “guharira gukomeye” kuri Trump, wariho yitegura kurahira kuri manda ya kabiri.

Sam Littler, wari wajyanye muri Amerika na Lucy mu biruhuko, yavuze ko Lucy kenshi yarakazwaga na se iyo yigambaga ko atunze imbunda.

Urukiko kandi rwumvise uburyo Kris Harrison, wagiye kuba muri Amerika ubwo uyu mukobwa we yari akiri umwana, yigeze kujyanwa mu nzu ifasha ababaswe n’inzoga.

Kris Harrison, utaritabiriye kumvwa k’uru rukiko, mu nyandiko yohererejwe urukiko yemeye ko yari yarongeye kubatwa n’inzoga no ku munsi yarashe Lucy kandi yari yanyoye 500ml z’umuvinyu w’umweru.

Littler yavuze ko mu gitondo cya tariki 10 Mutarama(1) umukunzi we yabajije se muri izo mpaka kuri Trump ngo “Wakwiyumva ute bibaye ari njye uri muri icyo kibazo kandi nkaba nafashwe ku ngufu?”

Se ngo yamusubije ko afite abandi bakobwa babiri babana na we bityo ko bitamubabaza cyane.

Littler na Lucy ngo “bararakaye” maze birukira mu cyumba cyo hejuru.

Yabwiye urukiko ko ku mugoroba uwo munsi, habura nk’iminota 30 ngo bajye ku kibuga cy’indege, Harrison yafashe akaboko umukobwa we Lucy amuvanye mu gikoni akamujyana mu cyumba cye.

Nyuma gato Sam Littler yumvise guturika kw’imbunda na Kris Harrison arimo gutabaza cyane.

Mu nyandiko, Kris Harrison yavuze ko yarashe umukobwa we by’impanuka, ko atibuka niba urutoki rwe rwari ku mbarutso y’imbunda.

Urukiko rurakomeza kumva iby’uru rubanza kuri uyu wa gatatu mbere y’uko rufata imyanzuro.

Comments are closed.