Umugenzi yinjiye mu bwiherero bwo mu ndege urugi rwanga gufunguka amaramo hafi isaha

1,853

Mu Buhinde, umugabo yaheze mu bwiherero bwo mu ndege kubera urugi rwanze gufunguka, abakora mu ndege bananirwa kugira icyo bamufasha, kugeza indege igeze aho yari igiye.

Ku bw’amahirwe rwari urugendo rutari rurerure, kuko rwari urugendo rumara iminota 105 (isaha n’iminota 45), ruva mu Mujyi wa Mumbai rujya ahitwa i Bangalore, mu Buhinde.

BBC yatangaje ko mu gihe iyo ndege ya Kompanyi ya ‘Spicejet’ yari ikimara guhaguruka, uwo mugenzi yahise yinjira mu bwiherero, ariko mu gihe yari arangije kwiherera bimunanira kongera gufungura urugi ngo asohokemo, kubera ko ngo rwari rwapfuye rwanga gufunguka.

Amaze kubona byanze, yatangiye gukomanga ku rugi, anahamagara cyane, abakozi bo mu ndege baza kumwumva ariko babura icyo bamufasha, nubwo bagerageje cyane ariko ntirwabakundiye gufunguka.

Nyuma yo guhera mu bwiherero uwo mugenzi yatangiye kumvikana nk’uwagize ubwoba, umukozi ushinzwe kwita ku bagenzi mu ndege, anyuza urupapuro munsi y’urugi amuhumuriza.

Kuri urwo rupapuro hari handitseho amagambo agira ati “ Bwana, twakoze ibishoboka byose ngo dufungure… ntimugire ubwoba. Tugiye kugera aho indege ihagarara mu minota mikeya. Ubwo rero turabasaba ko mwapfundikira ubwiherero, mukicara hejuru yabwo, kandi mutuze. Mu gihe urugi rw’indege ruza kuba rufunguwe, umutekinisiye yinjira agufashe”.

Ibyo bamwandikiye ni ko byagenze, nyuma y’uko indege igeze aho yagombaga guhagarara i Bangalore.

Gusa uwo mugenzi yasohotse yagize ubwoba bwinshi nyuma yo kumara isaha irenga afungiranye mu bwiherero, agisohoka abanza kujya kwitabwaho n’abaganga, ndetse akaba agomba kuzasubizwa amafaranga y’itike yari yaguze, kuko mu by’ukuri uwo mwanya yagiyemo si wo yari yaguze.

Comments are closed.