Umugore afunzwe azira kwandikira umuhanzi Harry Styles amabaruwa 8,000 mu kwezi kumwe amusaba urukundo

1,278

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Gashyantare 2024, urukiko rwumvise ikirego cy’umugore uregwa gutesha umutwe umuhanzi Harry Styles aho yohereje amakarita y’urukundo arenga 8,000 mu rugo rw’iki cyamamare mu kwezi.

Myra Carvalho, ufite imyaka 35, yavuye mu gihugu cye cya Brazil aza gucumbika mu gace kitwa Earl’s Court, mu burengerazuba bwa London, hanyuma ahita atangira koherereza uyu muhanzi amabaruwa menshi arimo “amakarita y’ubukwe”.

Iinyamakuru “Umuryango” dukesha iyi nkuru kivuga ko urukiko rwumvise ko Carvalho, wasize umugabo we mu rugo muri Brazil, yaje mu Bwongereza umuryango we utabizi kandi agaragaza ’ubushake bwo gukorana imibonano mpuzabitsina’ n’uyu mukinnyi wa filimi akaba n’umuhanzi Harry Styles w’imyaka 30.

Ababyeyi ba Carvalho bombi bitabiriye iburanisha mu rukiko rwa Harrow Crown, mu majyaruguru ya London.

Bombi barize mu rukiko babonye umukobwa wabo agaragara binyuze kuri videolink ari muri gereza ya Bronzefield muri Surrey.

Umwunganizi we, Clementine Simon, yabwiye urukiko ko umuganga w’umukiriya we muri Brazil yemeza ko arwaye indwara yitwa ’mania’ ko adashobora kuburana.

Ku ya 19 Mata, umucamanza Karim Ezzat yohereje urubanza rwe kugira ngo ruburanishwe mu rukiko rumwe ubwo Carvalho yari afunzwe by’agateganyo.

Mbere, byavuzwe ko Harry ’yahungabanye’ kubera uyu muntu wamwirukanseho cyane amusaba urukundo nta gahenge.

Ku ya 23 Mutarama,uyu mugore yitabye urukiko rwa Highbury Corner,ashinjwa imyitwarire mibi imeze nko gutoteza,guhiga byatera ubwoba cyangwa ihungabana umuntu’.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu itsinda rya One Direction ntabwo ari ubwa mbere abagore bamwirutseho bamutesha umutwe ngo abakunde kuko hari undi witwa Diana Tarazaga-Orero w’imyaka 29,wamutesheje umutwe muri 2022.

Comments are closed.