Umugore wa Jose Chameleone arasaba polisi guta muri yombi umugabo we

7,304

Daniella Atim umugore wa Jose Chameleone yakamejeje ku mbuga nkoranyambaga asabira ibihano umugabo we wagaragaye akubita umumotari.

Daniella Atim utihanganira ihohoterwa iryo ariryo ryose abinyujije ku rubuga rwa Instagram yatangaje ko ukora ihohoterwa wese adakwiye kwihanganirwa.

Ibi abitangaje nyuma yo kubona amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Jose Chameleone akubita umumotari wari ugonze imodoka ye yo bwoko bwa Ranger Rover igakoboka.

Ku mbuga nkoranyambaga benshi basabiye Jose Chameleone guhanwa bavuga ko yagaragaje imyitwarire mibi gusa hari n’abanenze umumotari bamushinja kurangara mu muhanda.

Abari kumwe na Jose Chameleone ubwo ibi byabaga bavuga ko uyu muhanzi atari kuva mu modoka yitwaje inkoni ngo akubite inshuro enye uyu mumotari ahubwo yarakajwe n’amagambo mabi uyu mumotari yakomeje kuvuga nyuma y’iyi mpanuka nto yari ibaye.

Daniella si ubwa mbere agaragaje ko adashyigikiye ibikorwa bimwe na bimwe bikorwa n’abahungu ba Mzee Gerald Mayanja dore ko umwaka ushize yababajwe bikomeye n’ibyo Weasel yakoreye Sandra Teta.

Icyo gihe yashyize hanze amafato menshi yari yarahishwe yerekana ihohoterwa Weasel yakoreye Sandra Teta babanaga nk’umugabo n’umugore.

Umubano wa Jose Chameleone n’umugore we wagiye uzamo ibizazane dore ko mu 2017 nyuma y’imyaka icyenda y’urushako yagiye mu rukiko gusaba gatanya.

Icyo gihe yashinje umugabo we kumuhohotera no kumukubita n’igihe ari imbere y’abana babyaranye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.