Gakenke: Umuntu 1 yahitanywe n’impanuka ya Coaster yagonganye na RAV4

4,314
Kwibuka30

Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Gashenyi, Akagari ka Nyacyina umudugu wa Ruhore, kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2023, habereye impanuka y’imodoka ya Toyota RAV4 yagonganye na Coaster itwara abagenzi, umuntu umwe ahita yitaba Imana abandi 8 barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyarugu, SP Ndayisenga Alex, yatangarije KigaliToday ko iyi mpanuka yabaye mu ma saha ya 16h 09, aho imodoka ya Toyota RAV4 ifite Purake RAC618G yari itwawe na Nkurunziza Jean Damascène wavaga i Gakenke yerekeza i Kigali, yagonze imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster, ifite Purake RAB 651L ayisanze mu mukono wayo.

Ati “Uwitabye Imana ni Nkurunziza Jean Damascène wari utwaye imodoka ya RAV4, hakomereka abandi 3 bari kumwe na we, hakomereka n’umushoferi wari utwaye Coaster hamwe n’abagenzi 4.

Kwibuka30

SP Ndayisenga akomeza avuga ko iyi mpanuka yatewe n’uwari utwaye imodoka ya RAV4 kuko atabashije kuringaniza umuvuduko w’imodoka, akase ikorosi riramunanira agonga imodoka yari itwaye abagenzi.

Umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Nemba hamwe n’abakomeretse.

SP Irere yatanze ubutumwa ku batwara ibinyabiziga bwo kubahiriza amategeko y’umuhanda, ndetse bakabanza kugenzura niba ibinyabiziga batwaye nta kibazo bifite kugira ngo bidateza impanuka.

Avuga ko Polisi izakomeza gukora ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, kugira ngo abantu bamenye ko kugenda mu muhanda bisaba ubwitonzi, kandi ko bisaba kuba uzi gutwara ikinyabiziga neza.

Leave A Reply

Your email address will not be published.