Umugore wa Perezida Biden yagiriye uruzinduko muri Ukraine

7,954
Umugore wa Perezida w’Amerika yahuye n’uwa Perezida wa Ukraine

Umugore wa Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika (USA) Jill Biden, yagiriye uruzinduko muri Ukraine yibasiwe n’ibitero yagabweho n’u Burusiya, ahura na mugenzi we wa Ukraine Olena Volodymyrivna Zelenska ku Cyumweru taliki ya 08Gicurasi 2022

Uru ruzinduko rwabye rutunguranye mu gihe Washington yatangaje ibihano bishya kuri Moscow, aba bagore bakaba bahuriye ku ishuri rya Leta riri mu Mujyi wa Uzhhorod uherereye Iburengerazuba ku mupaka na Slovakia.

Ni ishuri ririmo kwifashishwa by’agateganyo nk’icumbi n’ubwugamo bw’abaturage 163 bakuwe mu byabo n’intambara barimo abana 47.

Nk’uko byatangajwe na BBC, yari inshuro ya mbere Olena agaragaye mu ruhame kuva u Burusiya bwatera Ukraine guhera taliki 24 Gashyantare.

Amerika yatangaje ibihano bishya birimo kwima visa Abarusiya n’abanya-Belarus, kubera ibitero by’u Burusiya. Televiziyo eshatu zo mu Burusiya hamwe n’abakuriye Gazprombank na bo bafatiwe ibihano na Washington.

Hagati aho, abayobozi b’ihuriro ry’ibihugu birindwi bikize G7 na bo biyemeje guhagarika buhoro buhoro kugura ibitoro by’u Burusiya.

Aba bagore bombi bahuriye ku ishuri ubu ririmo gukoreshwa nk’icumbi ry’abavuye mu byabo.

Jill Biden yavuze ko ashaka “kwerekana ko abaturage ba Amerika bifatanyije n’aba Ukraine”, yongeraho ko iyi ntambara – yinjiye mu kwezi kwa gatatu – igomba guhagarara.

Olena Zelenska yavuze ko iki ari “igikorwa cy’ubutwari” gusura Ukraine iri mu ntambara.

Basuye abana bahungiye ku kigo cy’ishuri bishimana nabo

Avuga kandi ko kuba abasuye ku munsi w’umubyeyi w’umugore ari ibidasanzwe. Ati: “Turumva urukundo rwawe no kudushyigikira kuri uyu munsi ukomeye.”

Aba bagore bombi nyuma bicaye bakina n’abana bacumbikiwe kuri iri shuri.

Itangazo ry’ibihano bishya ryaje nyuma y’inama abakuru ba G7 bagiranye kuri video na Perezida Volodymyr Zelensky.

Umwe mu bategetsi bakuru muri Amerika yavuze ko ibi bihano byibasira abategetsi bakuru 27 ba Gazprombank. Gusa ntabwo birimo gufatira imitungo y’iyo banki cyangwa guhagarika gukorana nayo.

Ntabwo hazwi neza abantu 2,600 bo mu Burusiya na Belarus bashyizwe ku rutonde rw’ibihano bya visa ya Amerika. Ibihano by’Amerika bitangajwe nyuma y’uruzinduko rwa Minsitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau muri Ukraine.

Trudeau yatangaje ko Canada igiye kohereza intwaro n’ibikoresho bya gisirikare ku ngabo za Ukraine, ndetse nayo igatangaza ibihano ku barusiya bamwe na kompanyi zaho.

Trudeau yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), ati: “Icyo Putin agomba kumva ni uko uburengerazuba bwiyemeje kandi bwahagarukiye kurwanya ibyo arimo gukora. Intambara ye itemewe, kurenga umurongo utukura agaterea Ukraine, bivuze ko tuzakora ibyo dushoboye byose nk’isi kugira ngo atsindwe.”

Amerika na Canada byatangaje ibihano byabo mbere y’uko Uburusiya none kuwa mbere bwizihiza Umunsi w’Intsinzi, wo kwibuka ubwo Ubumwe bw’Abasoviyeti bwatsindaga aba-Nazi b’abadage.

Comments are closed.