Umugore wari ugiye kubyara yapfuye azize gutinzwa kuko ntagapfukamunwa

9,814
Kwibuka30
Umugore wari ugiye kubyara yapfuye azize...

umugore witwa Waidat Adedeji, wari mu bubabare bwinshi atwite agiye kubyara, yapfuye nyuma yo gutinzwa na bapolisi bamuhagaritse azira kutambara agapfukamunwa ubwo bari bamujyanye ku bitaro yari agiye kubyarira.

Amakuru avuga ko uyu nyakwigendera Waidat yagiye ku bise agiye kubyara maze ajyanwa kuri moto n’umwe mu bana be ku bitaro bikuru bya Ita-Otu, bageze mu nzira bahagarikwa n’abapolisi kuri bariyeri ya Sowore kubera ko uyu mugore atari yambaye agapfukamunwa.

Ibi byabereye mu gace ka Ogun Waterside muri leta ya Ogun muri Nijeriya, aho abapolisi babahagaritse babaza impamvu batambaye agapfukamunwa kandi batubahiriza ibwiriza ryo gusiga umwanya hagati y’umuntu n’undi nk’uko leta yabitegetse.

Kwibuka30

Abapolisi ngo babamaranye amasaha menshi mbere y’uko babarekura, maze umugore ahita yitaba Imana nyuma y’iminota mike bakimara kubarekura.

Nkuko ikinyamakuru Face of Malawi kibitangaza, ngo n’uburakari , bwinshi mu rubyiruko rwo muri ako gace rwakoze imyigaragambyo rushinja abapolisi urupfu rw’uwo mubyeyi, aho bafashe umurambo we bakajya kuwujugunya ku cyicaro gikuru cya Polisi cya Abigi.

Avuga kuri iki kibazo, Umuvugizi w’ubuyobozi bwa polisi muri leta ya Ogun, Abimbola Oyeyemi, yahakanye iki kirego agira ati:

Ibikorwa by’abapolisi bitateje urupfu rw’uwo mugore utwite. Abapolisi ntibadindije itsinda ryari rimujyanye nyuma yo kubona ko uyu mugore yari afite ububabare bukabije”.

Leave A Reply

Your email address will not be published.