USA:Amerika yatangiye kugerageza intwaro ishobora guhanura indege ikoresheje imirasire!

11,393
Kwibuka30

Ikoranabuhanga mu gisirikare none Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirwanira mu mazi, zabashije kugerageza intwaro ihambaye muri technology, ishobora guhanura indege nto cyangwa ikindi kintu, hakoreshejwe ingufu z’imirasire cyoherezwaho.

Amafoto n’amashusho byashyizwe ahagaragara n’ingabo zirwanira mu mazi, bigaragaza ubwato bunini bw’intambara bwohereza ingufu z’imirasire mu kirere, ayo mashusho akongera kwerekana igisa n’akadege gato katagendamo umupilote (drone), karimo gushya.

Ntabwo hatanzwe amakuru yimbitse y’aho iyo mirasire yohererejwe, gusa bavuze ko hari mu Nyanja ya Pacifique ku wa 16 Gicurasi.

Kwibuka30

Ntabwo ingufu iyo ntwaro ifite zatangajwe, ariko raporo yo mu 2018 yakozwe na International Institute for Strategic Studies, yavugaga ko iyo mirasire ishobora kuzaba ifite ingufu zingana na kilowatt 150.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Capt Karrey Sanders rikomeza riti “Mu gukora igerageza ryisumbuyeho mu nyanja kuri drones n’indege nto, tuzabona amakuru ahagije ku bushobozi bw’iyi ntwaro ku gitero twagabwaho.”

Hamwe n’ubu bushobozi bushya buhanitse, turimo guhindura uburyo bw’intambara ku ngabo zacu zo mu mazi.”

Izi ngufu z’imirasire zinitwa ‘directed energy weapons (DEW)’, zifatwa nk’ingufu zo ku rwego rwo hejuru ziba zishobora kwangiza ikintu zitunzweho, zikacyangiza haba mu buryo bw’imiterere na kamere yacyo.

Igisirikare kivuga ko iyi ntwaro ishobora kwifashishwa ku gitero cya za drones cyangwa ubwato buto burimo intwaro.

Leave A Reply

Your email address will not be published.