Umugore wo muri Brazil yafatiwe ku ngufu mu busitani bwo kuri Tour Eiffel

5,395

Abagore babiri bo muri Brazil bavuze ko bahohotewe bishingiye ku gitsina n’abagizi ba nabi ku munara wa Eiffel mu Bufaransa.

Aba bakobwa bari mu biruhuko aho kuwa Gatandatu basuye akabari kamwe ko kuri uyu munara bahahurira n’abagabo babiri babahaye icyokunywa mbere y’uko babahohotera mu rukerera rwo ku cyumweru

The sisters were on vacation and on Saturday visited a bar where they met two men who offered them drinks before they were attacked Sunday before dawn.

Umwe mu bayobozi witwa Ruy Ciarlini yabwiye Radio France Internationale(RFI) ko kuwa kabiri aba bagore bagiye mu nzego z’ubuyobozi i Paris, gushaka uwabunganira mu mategeko ndetse no guhabwa ubufasha mu buvuzi bwo mu mutwe.

Ciarlini yagize ati “Uyu munsi ikipe yacu y’abajyanama mu by’amategeko no gutanga ubufasha mu buryo bw’imitekerereze yabahamagaye kugira ngo ibahe izo serivisi zombi.

Byose biraterwa nibyo bakeneye,nibyo bashaka.Icyo barashaka cyose,turabaherekeza kandi tubahe ubufasha bakeneye.”

Ikinyamakuru Le Parisien cyavuze ko aba bagore bombi batandukanyijwe mbere y’uko ibyo guhohoterwa bishingiye ku gitsina bitangira ahitwa Champ de Mars,Ubusitani bwiza cyane buri hagati y’umunara wa Eiffel Tower n’ishuri rya Gisirikare, École Militaire, i Paris.

Umugore mukuru muri aba,yakanzwe ku mabuno n’umugabo bari kumwe washakaga kumufata ku ngufu,bararwana ngo birangira uyu mugizi wa nabi acitse.

Uyu ngo yahise ajya gushaka mugenzi we muto bavukana ku munara wa Eiffel hanyuma aza kumubona ngo ari hasi ariko hejuru hari umugabo umuri hejuru yamanuye ipantaro.

Uyu mugabo ngo akimubona yahise ahaguruka vuba na bwangu ahita acikira mu modoka y’umukara.

Aba bagore bahise berekeza ku biro bya polisi aho hafi ya Champ de Mars batanga ikirego aho bemeje ko uyu mugore muto yafashwe ku ngufu.

Mu minsi ishize,ibirego byabaye byinshi by’abagore n’abakobwa bafatiwe ku ngufu mu busitani bwa Champ de Mars.

Abajura n’abatubuzi ngo basigaye bahategera ba mukerarugendo bakabakorera ibya mfura mbi ariyo mpamvu ngo leta y’Ubufaransa ishaka kuhasukura mbere y’uko imikino ya Olempike i Paris iba muri 2024.

(Src:Umuryango.com)

Comments are closed.