Umugore yaciwe amande kubera kumanura ipantalo n’ikariso by’umugabo bakorana

312
kwibuka31

Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwaciye amande umugore wo muri icyo gihugu kubera imyitwarire idakwiriye ijyanye n’igitsina nyuma y’uko amanuye ipantalo n’ikariso by’umugabo bakorana by’impanuka bikabera imbere y’abakozi bagenzi babo, nk’uko ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byabitangaje.

Uretse amande yaciwe ya miliyoni 2,8 z’ama-won akoreshwa muri icyo gihugu (angana na miliyoni 2,9 FRW), uwo mugore uri mu kigero cy’imyaka 50 yanategetswe kwiga amasaha umunani isomo ryo kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina.

Amakuru avuga ko ibyo byabaye mu Kwakira (10) mu 2024 mu gikoni cyo muri resitora yo mu ntara ya Gangwon, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’icyo gihugu.

Ku wa gatandatu, urukiko rw’akarere ka Chuncheon rwanze ibyo uwo mugore yireguje byuko yari agamije ko biba uburyo bwo gusetsa (ibizwi nka ‘prank’) kuri uwo mugenzi we bakorana, uri mu kigero cy’imyaka 20.

Ariko urwo rukiko rwavuze ko rwashingiye no ku kuba nta yandi mateka yo gukora ibyaha yari afite ndetse no kuba yaragaragaje ko yicuza ibyabaye. Yarapfukamye asaba imbabazi uwo mugabo n’ababyeyi be, nkuko umucamanza yabivuze.

Umwe mu batanze igitekerezo munsi y’inkuru y’ikinyamakuru Chosun Daily ivuga kuri urwo rubanza, yagize ati: “Birasa nkaho bahannye bihanukiriye urwenya rusanzwe.”

Ariko undi musomyi w’icyo kinyamakuru yanditse ati: “Aya mande ntakabije na busa. Kuki urimo gutera uru rwenya? Wowe uru urabona ari urwenya?”

Kumanura ipantalo y’umuntu, bishobora kubamo no kumanura ikariso ye, akenshi bibonwa nk’urwenya rusanzwe nubwo hari ababinenga ko ari uburyo bwo kunnyuzura.

Muri Koreya y’Epfo, kumanura ipantalo y’umuntu bimaze igihe kirekire bikorwa nk’uburyo bwo gutera urwenya mu biganiro n’amakinamico kuri televiziyo.

Ariko byanaviriyemo abantu ibibazo. Mu mwaka wa 2019, Lim Hyo-jun, Umunya-Koreya y’Epfo watsindiye imidali ya Olempike mu mukino wo kwinyereza (skating), yahagaritswe umwaka umwe nyuma yo kumanura ipantalo y’umukinnyi bakinana imbere y’abandi bagore bakina umukino wa ‘skating’.

Mu mwaka wa 2021 na ho, itsinda ry’abanyeshuri bo mu mashuri abanza mu ntara ya North Jeolla, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu, ryakozweho iperereza ku kunnyuzura umuhungu muto kuri bo ubwo bari bari ku kibuga, nyuma yuko nyina abwiye polisi ko bari bamanuye ikariso y’umuhungu we.

Comments are closed.