Umugore yapfiriye mu rugo rw’umusore basambanaga!

8,427

Umugore wari usanzwe afite umugabo wo mu ntara yitwa Mongu mu gihugu cya Zambia yapfiriye mu rugo rw’umusore bararanye wamufashaga guca inyuma uwo bari barashakanye.

Uyu mugore bivugwa ko yitwa Precious Musole yabonywe n’abagize umuryango we yapfuye ari mu nzu y’umusore watumaga aca inyuma umugabo we bari barashyingiranwe byemewe n’amategeko.

Uyu mugore yaraye mu nzu y’uyu musore mu ijoro ryo kuwa Mbere w’iki cyumweru aza gusangwa yapfuye mu gitondo cyo kuwa Kabiri.

Umugabo wari mu gahinda witwa Kebby yabwiye Radio yitwa Barotseland Broadcasting Network (BBN) ko ababajwe cyane no kuba umugore we yapfiriye mu nzu y’uyu musore wamufashaga kumuca inyuma.

Bwana Keddy yavuze ko uyu mugore we wari Umudivantiste w’umunsi wa 7 yari umucuruzi ndetse kuwa Mbere yamubeshye ko agiye ahitwa Barotse gucuruza amata ahita yigira kureba uyu musore aho yapfiriye azize urupfu rutaramenyekana.

Amakuru yatangajwe n’iriya radio yavuze ko uyu musore wasambanaga n’uyu mugore atahise afungwa kuko ngo hagikorwa iperereza ku cyahitanye uru rupfu ririmo n’ibipimo byakorewe umurambo.

Comments are closed.