Maroc itahabwaga amahirwe, yanditse amateka mashya ku mugabane wa Afrika nyuma yo gutsinda Portugal

4,406
Kwibuka30

Ikipe ya Maroc itahabwaga amahirwe muri kino gikombe cy’isi kiri gukinirwa muri Qatar, imaze gutsinda ikipe ya Portugal yandikisha amateka mashya ku mugabane wa Afrika.

Ikipe y’igihugu ya Maroc yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere ya Afurika igeze muri ½ cy’Igikombe cy’Isi nyuma yo gutsinda Portugal 1-0.

Kwibuka30

Muri uyu mukino Maroc itahabwaga amahirwe yagaragaje kwihagararaho cyane nubwo ikipe y’igihugu ya Portugal yatangiye iyotsa igitutu. Maroc ariko yatangiye guhanahana neza byatumye ku munota wa 42 w’umukino myugariro Yahia Attiyat Allah azamukana umupira ku ruhande rw’iburyo maze awuhindura neza rutahizamu Youssef En-Nesyri azamuka mu kirere ashyiraho umutwe abona igitego kimwe rukumbi cyatumye bajya kuruhuka ari igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri Portugal yakoresheje imbaraga zose zishoboka ngo irebe ko yakwishyura igasigara ishaka igitego cy’intsinzi cyayifasha kugera muri ½ umutoza ashyiramo abakinnyi batandukanye barimo na Cristiano Ronaldo wari wabanje hanze ariko Maroc ikomeza kwihagararaho umukino urangira ari igitego 1-0 Maroc ikoze amateka.

Maroc yanditse amateka yo kuba ikipe ya mbere igeze muri ½ cy’igikombe cy’Isi kuko kure ikipe ikomoka ku mugabane wa Afurika.

Leave A Reply

Your email address will not be published.