Umuhanzi Harmonize wo muri Tanzaniya ngo arashaka ubwenegihugu bw’u Rwanda

6,522

Umuhanzi w’Umunya-Tanzania Rajab Abdul Kahali wamamaye ku mazina ya Harmonize muri muzika yatangaje ko yifuza ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Harmonize ari mu Rwanda mu butembere no kwagura umubano afitanye na Bruce Melodie bafitanye ubucuti budasanzwe muri iki gihe.

Uyu muhanzi w’imyaka 32 abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yanditse avuga ko ashaka indangamuntu y’u Rwanda.

Yagize ati “Nkeneye indangamuntu yanjye yo mu Rwanda.”

Uyu muhanzi wo muri Tanzania akaba umwe mu bakunzwe cyane muri iki gihugu no hanze yacyo yakoranye n’abahanzi bo mu Rwanda batandukanye barimo Marina, Safi Madiba na Bruce Melodie bafitanye indirimbo ebyiri.

Ku mugoroba wa tariki 22 Mutarama 2023, uyu muhanzi yatangarije abasaga miliyoni icyenda bamukirira avuga ko yanyuzwe n’umuziki wa Element.

Ubwo yari muri studio Harmonize yagaragaye ari kumwe na Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Element na Coach Gaël usanzwe ari Umujyanama wa Bruce Melodie akaba n’Umuyobozi wa 1:55 AM.

Harmonize yageze mu Rwanda mu ijoro rishyira ku wa 22 Mutarama 2023, yakirwa na Bruce Melodie wari uherekwejwe n’ikipe bakorana.

Mu mwaka ushize Bruce Melodie na Harmonize bakoranye indirimbo zirimo iyo bise ’Totally crazy’ n’indi bise ’The way you are’ bahuriyemo n’umuhanzikazi Nak wo muri Australia.

Uretse izi ndirimbo hari amakuru avuga ko Harmonize ari gukorana na Bruce Melodie izindi ndirimbo, ndetse akazava mu Rwanda akoranye na Producer Element.

(Src: Igihe.com)

Comments are closed.