Umuhanzi Ishimwe Soumare Frank yitabye Imana
Umuhanzi Ishimwe Soumare Frank wamenyekanye muri muzika nka King Bayo, akaba yari mubyara wa Jules Sentore yitabye Imana ku myaka 33 y’amavuko azize uburwayi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 21 Ugushyingo 2020 nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko umuhanzi Ishimwe yitabye Imana. Uyu musore yari afite imyaka 33, kuko yavutse tariki 31 Mutarama 1987.
Yari asanzwe atuye muri Mali ari naho yakoreraga umuziki, yitabye Imana ari i Kigali aho yari yaje mu biruhuko no gusura umuryango we.
King Bayo ni umusore wakuranye na Jules Sentore akaba na mubyara we, bose bahuje kuba bararerewe kwa sekuru Sentore Athanase, ubyara Masamba Intore.
Mu kiganiro kigufi yagiranye yahaye itangazamakuru , Jules Sentore yagize ati ”Yagiye, ubu nibwo nabyemera. Nabimenye mu ma saa cyenda z’ijoro nanga kubyemera ariko ubu ndabyiboneye.”
Yakomeje agira ati “Ubundi yari atuye muri Mali, mu minsi ishize yaje inaha aje gusura umuryango we, mu ijoro rero yaje kugira ikibazo cyo guhumeka kuko yari asanzwe arwara indwara z’ubuhumekero, yamerewe nabi birangira yitabye Imana.”
Comments are closed.