Umuhanzi Kidumu yasobanuye icyatumye yikubita hasi ari ku rubyiniro

7,290

Nyuma y’aho yituriye hasi ari ku rubyiniro, Bwana Kidumu yasobanuuye uko byagenze anavuga kubakomeje kumubika kandi akiri muzima

Ku cyumweru taliki ya 5 Nyakanga ubwo yari ataramiye abakunzi be kuri Youtube afatanije na band ye yitwa Boda Boda band, Bwana Kidumu kuri uyu wa kabiri yasobanuye uko byagenze, ndetse yongera avuga ku bantu bamaze iminsi bamubika kandi akiri muzima.

Ku mashusho yashyize hanze ku rukuta rwe rwa Facebook, yagize ati:”…ndacyari muzima, nafashwe na crampe (imbwa) mu gikanu ku ruhande rw’iburyo, mpita nitura hasi, nta yindi mpamvu”

Bwana Kidumu umwe mu bahanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi mu karere, yakomeje avuga ko abari kumubika bakavuga ko yapfuye ataribyo, bari kurengera, ati:”…namwe muri kumbika, Imana ibababarire, twese tuzapfa, niba ari nabyo mwifuza, simwe Mana yanjye”

Nyuma yo kwikubita hasi, amagambo menshi yaravuzwe, ndetse bamwe bavuga ko yapfuye, abandi ngo n’imyaka imaze kuba myinshi, abandi ati nuko yari atangiye gukora ya masiporo ajya akorerar ku rubyiniro rimwe na rimwe ku rubyiniro.

Nimbona Jean Pierre ni umuhanzi w’umurundi ukorera akazi ke mu gihugu cya Kenya, yigaruriye imitima ya benshi mu karere kubera ubuhanga mu kuririmba no kwandika indirimbo.

Comments are closed.