Umuhanzi Safi agiye kurongora umukecuru w’imyaka 64 y’amavuko

15,244
Umuhanzi ukomeye mu Rwanda, Safi Tech w'imyaka 27 agiye kurongora umukecuru  w'imyaka 67 - Rwandan News

Safi Tech uri mu bahanzi bakizamuka agiye gushakana n’umukunzi we ufite imyaka 64 y’amavuko.

Umuhanzi SAFI TECH uri mu bahanzi bakizamuka ukorera umuziki we mu Ntara y’uburengerazuba mu Karere ka Rubavu kuri ubu agiye kurushingana n’umukunzi we ufite imyaka 67 y’amavuko mu gihe Safi Tech we afite imyaka 27 y’amavuko.

Mu kiganiro uno mwana yahaye itangazamakuru, yavuze ko niba atagihindutse, ubukwe bwabo buzaba muri uku kwezi kwa cyenda bukabera mu Karere ka Rubavu.

Abajijwe impamvu yahisemo umuntu umuruta cyane ndetse ashobora kuba amubyaye, yasubije ko impamvu ari uko umukunzi we yitonda, akaba ndetse yicisha bugufi ibirenze ibyo ngo ni inyangamugayo mu bakobwa bose yabonye.

Uno mukunzi wa Safi Tech afite abana 6, umugabo we wa mbere yahitanywe na genoside yakorewe Abatutsi yo mu mwaka w’i 1994.

Safi Tech afite indirimbo nka “I got you”, “ibanga”, n’izindi nyinshi ndetse bikaba bivugwa ko mu minsi ya vuba ari bushyire hanze album.

Comments are closed.