Nyanza: Bwana Alexandre Yafatanywe imyenda ya caguwa yari avanye i Burundi

7,746
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kibirizi yafashe uwitwa Nshimiyimana Alexandre w’imyaka 50, yafatanwe amabaro ane arimo imyenda ya Caguwa ayinjiza mu Rwanda mu buryo bwa magendu, ayikuye mu Gihugu cy’u Burundi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza, Superintendent of Police (SP) Evode Nkurunziza,  yavuze ko kugira ngo Nshimiyimana afatwe ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama, byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wari wamubonye ajya kubika iyo myenda ahantu mu nzu.

Ati: “Umwe mu baturage yamubonye ajya guhisha iriya myenda ahita abimenyesha abapolisi, bajyayo basanga koko harimo  amabaro ane yuzuyemo imyenda ya caguwa. Nshimiyimana akimara gufatwa yahise yiyemerera ko iyo myenda ari iye ayikura mu gihugu cy’u Burundi anyuze mu nzira zitazwi (Panya).”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza yashimiye umuturage watanze amakuru yafashije Polisi gufata umucuruzi wa magendu, yibutsa abantu ko ubucuruzi bwa magendu butemewe ndetse ko n’uzajya abufatirwamo azajya abihanirwa hakurikijwe amategeko.

Kwibuka30

Yagize ati  “Iriya myenda ya caguwa ntiyemewe gucururizwa mu Rwanda ikirenzeho bariya banyura mu nzira zitazwi bagamije kunyereza imisoro, ni icyaha gihanwa n’amategeko. Turashimira umuturage waduhaye amakuru kandi tunakangurira n’abandi gukomeza kuduha amakuru mu gukumira ibyaha bitaraba.”

SP Nkurunziza yakomeje avuga ko muri iki gihe gihe cyo kurwanya icyorezo cya COVID-19 hari umwihariko mu gukurikirana abinjiza mu gihugu ibicuruzwa bya magendu kuko bashobora kwinjiza  icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati  “Uriya muntu yinjiye mu Gihugu anyuze mu nzira zitazwi avuye mu Burundi. Wasanga anafite icyorezo cya COVID-19, ni yo mpamvu dukangurira buri Muturarwanda kuba maso akajya yihutira gutanga amakuru ku bantu nka bariya bambuka imipaka rwihishwa.”

Nshimiyimana yahise ajyanwa mu kigo kiri mu Murenge wa Busasamana gusuzumwa ko nta bwandu bwa COVID-19 yinjiranye mu Rwanda, ubwo yavaga mu gihugu cy’uburundi nyuma akazashyikirizwa ubutabera. Ni mu gihe imyenda yafatanwe yashyikirijwe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu (RPU).

Ingingo ya 199 yo mu mategeko  agenga  umuryango uhuza ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba (EAC) ivuga ko ibicuruzwa bifatiwe mu bucuruzi bwa magendu bifatirwa bigatezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe mu bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara umushoferi wari uyitwaye agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Leave A Reply

Your email address will not be published.