Umuhanzi The Best yafashwe n’uburwayi butunguranye.

5,465
Kwibuka30

Mico The Best nyuma yogusohora indirimbo nshya ya ‘Amabiya’ yafashwe n’uburwayi butunguranye bituma ahita ahagarika ibikorwa bye byo kumenyekanisha iyi ndirimbo.

Umuhanzi Mico The Best Nyuma yo gusohora...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu 23 Kamena 2021, nibwo hasakaye amakuru avuga ko uyu muhanzi yajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo gufatwa n’uburwayi butunguranye.

Akigera kwa muganga, Mico the Best yasanzwemo umunaniro ukabije asabwa n’abaganga guhagarika gahunda zose yari afite zo kuzenguruka mu bitangazamakuru no gufata umwanya uhagije akaruhuka.

Uhujimfura Claude ureberera inyungu z’abahanzi bakorera umuziki wabo muri KIKAC Music, yavuze ko uyu muhanzi yafashwe n’uburwayi mu ijoro ryo kuri uyu wa 22-23 Kamena 2021 aza kujyanwa kwa muganga mu gitondo cya kare.

Kwibuka30

Ati “Ejo twiririrwanye yari ameze neza. Yakoze ibiganiro n’abanyamakuru batandukanye ataha ari muzima, twatunguwe n’uko mu gitondo cya kare twamenye ko arembye ndetse akeneye kujya kwa muganga byihutirwa.”

Kugeza ubu twandika iyi nkuru, Mico the Best yari akitabwaho n’abaganga, gusa amakuru akavuga ko yatangiye kumera neza ku buryo igihe icyo aricyo cyose yataha akajya kwitabwaho ari mu rugo.

Mico The Best yari arimbanyije ibikorwa byo kuzenguruka mu bitangazamakuru amenyekanisha indirimbo ye nshya ‘Amabiya’.

Ibi byatumye abareberera inyungu ze bahita basohora itangazo risubika ibiganiro byose uyu muhanzi yagombaga gukora muri iyi minsi.

Mico The Best ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe, yakoze indirimbo zinyuranye zatumye yigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.