Umubyigano udasanzwe i Nyabugogo ku munsi wa mbere wa #Gumamukarere#

6,298
Kwibuka30

Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Kamena 2021, muri Gare ya Nyabugogo hazindukiye abantu benshi bashaka kujya mu Ntara nyuma y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri bigaragaramo ko guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Kamena Ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse n’izihuza uturere dutandukanye zibujijwe. 

Muri Gare ya Nyabugogo, abagenzi bajya mu bice bitandukanye by’Igihugu babaye benshi mu buryo budasanzwe nk’uko bijya bigenda gusa mu bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani. Izo mpinduka zigaragaye  mbere y’umunsi umwe ngo ingamba nshya zo gukomeza kwirinda COVID-19 zitangire kubahirizwa.

Bamwe mu bavuganye n’itangazamakuru baravuga ko bashatse kugenda mbere y’uko gahunda ya “Guma mu Karere” itangira, kubera ko  imirimo bakora buri munsi ishingiye ku ngendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’utundi turere, hakaba hari n’abakora nyakabyizi muri Kigali ariko bibasaba kubana n’imiryango yabo mu Ntara.

Abagenzi batandukanye bavuga ko ari amahirwe kuba bahawe igihe cyo kwitegura mbere y’uko ingamba zishyirwa mu bikorwa, ariko bakagaragaza impungenge z’uko kubona imodoka ubu bigoye, cyane ko hari n’abarimo kwishyuza ibiciro bihanitse.

Uwitwa Mugiraneza Fils werekeje mu Karere ka Ruhango yagize ati: “Nta kazi gahoraho mfite muri Kigali, rero ni byiza kwitahira mu rugo muri ibi bihe kuko binsanze muri Kigali nta n’akazi mfite byankomerana, Ni byiza na none kuba baduhaye igihe cyo kwitegura.”

Kwibuka30

Kageruka Jean Paul werekeje mu Karere ka Gakenke, yagize ati: “Izi ngamba nshya zigomba kunsanga mu rugo, wenda nzaba ndimo kwahirira ingurube zanjye muri iyo minsi nzaba ntegereje ko icyorezo cyongere kugenza make.”

Mugabo Fulgence na we ati: “Nsubiye iwacu i Rusizi ariko ndabona na byo bigoranye kuko imodoka zijyayo baratubwira ko ari amafaranga ibihumbi 10 uvuye i Kigali”.

Abakozi ba sosiyete zitwara abagenzi mu Ntara bavuganye n’itangazamakuru, bahamije ko ubwiyongere bwagaragaye guhera mu masaha ya saa kumi n’imwe za mugitondo.

Kugeza ubu muri sosiyete nyinshi amatike y’imodoka zerekezaga mu ntara yari yarangiye kugeza saa kumi n’imwe, ariko umubare w’abifuza kugenda wo uracyari mwinshi.

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), buratangaza ko bwazindukiye muri icyo kibazo ndetse hanashyizweho itsinda rikurikirana abashaka gusahurira mu nduru baka abagenzi amafaranga y’umurengera, adahuye n’ibiciro byashyizweho n’urwo rwego.

Ubuyobozi bwa RURA kandi burasaba abaturage kwirinda kuzabiranywa n’ubwoba kuko nta gikuba cyacitse kuko muri Kigali ubuzima bukomeza hubahirizwa ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.

Leave A Reply

Your email address will not be published.