Umunyemari RUJUGIRO A.Tribert yaryamiye ukuboko kw’abagabo ku myaka 82.

864
Kwibuka30

Umuherwe n’umunyemari w’Umunyarwanda wamenyekanye cyane mu Rwanda ndetseno hanze yarwo yitabye Imana mu ijoro ryakeye.

Umushoramari w’umuherwe w’Umunyarwanda Bwana AYABATWA RUJUGIRO Tribert biravugwa ko yaraye yitabye Imana mu ijoro ryakeye. Nyakwigendera Rujugiro akomoka mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Mukingo, ahazwi nk’i Gatangara, yitabye Imana nyuma y’imyaka myinshi yamaze aba hanze y’igihugu.

Ayabatwa Tribert Rujugiro yitabye Imana ku myaka 82 y’amavuko, urupfu rwe rwemejwe na bamwe bo mu muryango we mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, ariko birinda kuvuga icyo yazize.

Kwibuka30

Rujugiro yamenyekanye mu bucuruzi bw’itabi, amazu, n’ibindi yakoreye ahanini mu Burundi, mu Rwanda, muri Uganda, Angola, Afurika y’Epfo, Kenya na Nijeriya.

Rujugiro Tribert yavuzwe cyane mu bantu bafashije umuryango RPF Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu ubwo wabaga mu gihugu cya Uganda, nyuma ya genocide yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994 nawe yaratashye kimwe n’ibindi bihumbi byinshi by’Abanyarwanda bari barahunze igihugu. Nyuma Bwana Rujugiro yabaye umujyanama wa Perezida Kagame mu bijyanye n’ubukungu, ndetse azana imwe mu mishinga ye ikomeye y’ubucuruzi mu Rwanda nk’aho yubatse umutamenwa uzwi nka UTC (Union Trade center), ndetse atangiza umushunga wo kubaka stade y’akataraboneka iwabo i Nyanza n’ubwo uwo mushinga wahise upfuba udatangiye.

Rujugiro yaje kugirana ibibazo na Leta y’u Rwanda nyuma y’aho atangiye kwifatanya n’abatavuga rumwe na Leta bituma ahunga, ndetse n’imwe mu mitungo yaria fite mu gihugu itezwa cyamunara kubera ikibazo cy’imisoro

Leave A Reply

Your email address will not be published.