Umuholandi yakoze kamashini kazajya gafasha abashaka kwiyahura bagapfa neza

11,018

Umugabo witwa Dr. Philip Nitschke, wo mu gihugu cy’ubuholandi yavuze ko mu gihe cya vuba azaba yashyize hanze imashini, izajya ifasha abashaka kwiyahura ku buryo bazajya bapfa mu buryo buboroheye, mu kanya gato kandi batababaye.

Yatangiye avuga ko harindi yigeze gushaka gukora yari kuzajya itera abantu inshinge zirimo imiti yica, ariko akaba yarahisemo kuzisimbuza izindi zizasohoka vuba aha, kuko zo zizaba zikoranye ubuhanga kandi ko zizajya zorohereza nyir’ukuzikoresha adakeneye undi wese ubimufashamo nkuko byajyaga bikenera muganga ngo abigufashemo.

Yavuze ko iyi mashini nyir’ukuyikoresha azajya ayijyamo yamara kugeramo agahumbya gusa ubundi yo igahita ikora akazi mu masegonda macye umuntu akaba yamaze kuva mu buzima. Dr Philip yakomeje avuga ko iyi mashini nshya izajya yifashisha gaz yitwa nitorojene (nitrogen) ikaba ari nayo izajya yica uwarambiwe n’ubuzima.

Uyu mugabo yavuze ko bimwe mu byamuteye gutekereza gukora iyi mashini, ari ikiganiro yagiranye n’umugabo w’umunyamategeko wo mu bwongereza waburaniraga uwitwa Tony Nicklinson, uyu Tony yarwaye indwara ya stroke ariko ntiyamuhitana gusa yamusigiye ubumuga bukomeye kuko ntiyabashaga kuvuga ndetse ntanubwo yavaga aho ari. Nyuma rero yaje gusaba umuganga wamuvuraga ko yamufasha kuva mu buzima akaba yamutera urushinge rumuhitana kugira ngo ave mu bubabare yari arimo.

Urubanza rwe rwaje gukomera kuko aho yari arwariye mu bwongereza batemera ko umuntu yakwiyahura biturutse ku mpamvu iyariyo yose nyamara nyir’ubwite we yashakaga kwivira mu buzima. Umwunganizi we mu mategeko rero yaje kwegera uyu Dr. Philip amubaza niba ntabundi buryo umukiliya we yakwifashisha akikura mu buzima kuko bumubangamiye cyane, nibwo dr. Philip yahise atekereza gukora imashini yazajya yorohereza abantu kwikura mu buzima batagombye gukenera ubufasha bwa muganga.

Nyuma yo gutangaza ibyo abantu benshi bahise bamwamaganira kure, cyane cyane abasanzwe barwanya umwanzuro wo kwiyahura (kwikura mu buzima) igihe umuntu yaba arembejwe n’ububabare. Bavuze ko ibyo bintu atari byo na gato, ko ari ugukangurira abantu kwiyahura kandi ko bidakwiye. Abandi bamwaganaga bavuga ko ubwo buryo bwa gaz yavuze buzakoreshwa muri izo mashini ari uburyo bubi kandi butemewe I burayi ndetse no ku isi muri rusange biturutse ku kuba gaz ariyo yakoreshejwe cyane mu kwica abayahudi mu ntambara y’isi.

Dr. Philip yavuze ko mu gihe umuntu azajya aba yahisemo gukoresha ako ka mashini kiswe Sarco atazajya akenera isanduku kubera ko azajya ahambanwa nako kamashini nubundi. Yanakomeje yemeza ko azagakorera iwabo mu buholandi ariko kuko batemera ayo mategeko azahita akajyana mu busiwisi kuko bo bemera ko umuntu wumva abangamiwe n’ubuzima ashatse yakwiyahura akikura mu bubabare.

Kugeza ubu uko imyaka igenda ishira niko umubare w’abiyahura ugenda uzamuka kandi imibare myinshi y’abiyahura bakavuga ko ahanini ari urubyiruko ndetse bagaturuka mu miryango yose yaba iyikize ndetse n’iyikennye.

(Source:Pamakio)

Comments are closed.