Umuhungu wa Pasiteri Ezra Mpyisi yasobanuye iby’urupfu rwe

1,025
Kwibuka30

Umuhungu mukuru wa Pasiteri Ezra Mpyisi, Gerald Mpyisi, yatangaje ko Se yitabye Imana nyuma y’iminsi myinshi arwaye, gusa ko urupfu rwe rudakwiriye kurangwa n’amarira ahubwo abantu bakwiriye kwishimira ibikorwa yakoze ku Isi.

Pasiteri Ezra Mpyisi yatabarutse mu masaha ya nyuma ya Saa Sita kuri uyu wa 27 Mutarama 2024.

Umuhungu we, Gerald Mpyisi, yasobanuye ko umubyeyi we yazize indwara z’izabukuru kandi ko yari amaze ibyumweru bibiri azahaye.

Ati:“Iyo umuntu akuze afite imyaka nk’iyo muzehe yari afite, ubu yari agejeje mu myaka 102, indwara ziraza. Twavugaga ko yishwe n’uburwayi. Amaze hafi umwaka arwaye, ariko ntabwo byari bibi cyane ariko mu mezi atatu ashize, yararembye noneho mu byumweru bibiri bishize, byageze aho tubibona ko atazamara ibi byumweru bibiri.”

Kwibuka30

Yavuze ko yitabye Imana amaze icyumweru kimwe arwaye cyane gusa ngo ntiyatabarutse ababaye kuko ngo n’umunsi ubanziriza uwo yashizemo umwuka, yavuganaga n’umuryango we nk’ibisanzwe.

Ati:“Hari indirimbo akunda kuririmba, ya yindi ivuga ngo ku irembo. Urumva ko nawe yari azi ko agenda, urumva ko yari ageze ku irembo. Ntabwo ari ibintu byadutunguye nk’umuryango kandi nawe yari abyiteguye.”

Yasobanuye ko umuryango uteganya guhura hanyuma ugashyiraho gahunda y’uburyo azaherekezwa.

Yavuze ko urupfu rwe rutarimo agahinda nubwo iyo umuntu atabarutse abantu baba bababaye, gusa ngo abantu bari bakwiriye kwizihiza ubuzima bwe bashingiye ku buryo yabayeho.

(Src:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.