CAN2023: Nigeria na Angola zaraye zikatishije yo muri kimwe cya kane

312
Kwibuka30

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yatsinze iya Cameroun ibitego 2-0, Angola itsinda Namibia ibitego 3-0, zombi zibona itike ya ¼ cy’Igikombe cya Afurika.

Ku wa Gatandatu, tariki 27 Mutarama 2024, ni bwo hatangiye gukinwa imikino ya 1/8 y’Igikombe cya Afurika kiri kubera muri Côte d’Ivoire.

Umukino wa Nigeria na Cameroun watangiye isatira bikomeye ndetse ku munota wa cyenda, Semi Ajayi yatsinze igitego cya mbere ariko umusifuzi wifashishije VAR aracyanga, avuga ko habayeho kurarira.

Mu minota 20, Cameroun yagerageje kugera imbere y’izamu ariko ba myugariro ba Nigeria babera ibamba Karl Toko Ekambi na Frank Magri.

Ku munota wa 36, myugariro Oumar Gonzalez yakoze amakosa yihera umupira Victor Osimhen na we awucpmekera Ademola Lookman atsinda igitego cya mbere cya Nigeria.

Igice cya Mbere cyarangiye Nigeria yatsinze Cameroun igitego 1-0.

Iyi kipe yakomeje gusatira no mu gice cya kabiri, abakinnyi bayo nka Lookman na Osimhen bagerageza uburyo bw’ibitego.

Kwibuka30

Ku munota wa 70, Cameroun yabonye ‘coup franc’ nziza ariko George-Kevin ayitera nabi umunyezamu Stanley Nwabali afata umupira neza.

Nigeria yagaragaza imbaraga zikomeye, yongeye guhusha igitego cyabazwe ku mupira Alex Iwobi yazamutse ahererekanya neza na Lookman ariko Iwobi ageze imbere y’izamu awutera hanze.

Bidatinze, aba bakinnyi bombi bongeye kuzamuka neza, Iwobi acomekera umupira Calvin Bassey wahise awuhindura imbere y’izamu, usanga Lookman atsinda igitego cya kabiri cya Nigeria ku munota wa 90.

Umukino warangiye Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yatsinze iya Cameroun ibitego 2-0, igera muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika.

Mu mukino wabanjirije uyu, Ikipe y’Igihugu ya Angola yasezereye iya Namibia iyitsinze ibitego 3-0.

Bivuze ko muri 1/4 , Nigeria izahura na Angola mu mukino uteganyijwe tariki 2 Gashyantare 2024 saa 19:00.

Kuri iki Cyumweru harakomeza imikino ya ⅛ aho Guinée équatoriale ikina na Guinea saa 19:00, mu gihe Misiri idafite Mohamed Salah ikina na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo saa 22:00.

Leave A Reply

Your email address will not be published.