Umuhungu wa Rusesabagina yahamagariye abantu kumufasha kurwanirira ise uri mu maboko y’ubutabera

8,754

Nyuma yaho ku munsi w’ejo urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rugaragaje ko rwafashe bwana RUSESABAGINA Paul, kuri uyu munsi umuhungu we witwa Trésor RUSESABAGINA yatangaje ko yiteguye kurwana agakora ibishoboka byose kugira ngo azongere abonane na se, mu butumwa bwe yagize ati:”...bafashe data, kandi sinzi niba nzongera kongera kumubona, ariko ikiri cyo ni uko ngiye kurwana nongere ndwane kugeza ubwo….nkeneye buri umwe muri mwe

Image

Mu mafoto yashyize hanze ku rukuta rwe rwa twitter, yagaragaye afite inzoga mu kaboko kamwe, n’imbunda yo mu bwoko bwa Masotera n’inoti eshanu z’amadorari ya Amerika.

Image

Yongeye ashyira hanze andi mafoto akikiye umukobwa ku bibero.

Ise RUSESABAGINA arashinjwa ibyaha birimo gushyiraho umutwe urwanya ubutegetsi bwa Kigali, no kuba ari umwe mu bigambye ibitero byahitanye abatari bake mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, hari hashize iminsi mike yarashyiriweho impapuro zimuhagarika.

Kugeza ubu U Rwanda ntabwo rurerura ngo rutangaze ibihugu rwakoranye narwo kugira ngo Rusesabagina afatwe, gusa hari amakuru umukobwa we yatangarije radiyo mpuzamahanga y’Abanyamerika avuga ko aheruka kuvugana na se ku wa kane w’icyumweru gishize ari i Dubai, nyuma ngo ntibongeye kuvugana, yongeye kumva amakuru ye ku munsi w’ejo aho ise yari ari kugaragarizwa itangazamakuru ry’u Rwanda.

Image
Leave A Reply

Your email address will not be published.