Umujyi wa Kigali wemeye kwishyurira ubukode ababaga mu Mudugudu wo ’Kwa Dubai’

6,499
Kwibuka30

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwahisemo gukodeshereza ukwezi kumwe abakodeshaga mu macumbi (apartment) yo mu nzu zirindwi zigeretse zo mu Mudugudu ugezweho wiswe “Urukumbuzi Real Estate”, nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje ko zubatswe mu buryo bushyira ubuzima mu kaga.

Uwo Mudugudu w’Urukumbuzi uherereye mu Kagari ka Murama, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, ukaba ugizwe n’ibice bibiri, harimo igice cy’inzu ziri hasi 114 n’ikindi cy’inzu zigeretse zirindwi n’indi imwe irimo kubakwa

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, yavuze ko inzu zigeretse  uko ari zirindwi zituwemo n’imiryango 27 ari zo zagaragaje ibibazo byasabye ko hafatwa icyemezo cyo gufasha abari bazituyemo kwimuka mu maguru mashya kugira ngo zibanze zivugururwe.

Ibiibazo izo nyubako zifite cyamenyekanye ubwo taliki ya 23 Werurwe uyu mwaka yagaragazaga ikibazo gikomeye, igikuta cyayo kikariduka. Ibyo ngo byatumye hakorwa ubugenzuzi bw’Umudugudu wose.

Meya Rubingisa ati: “Iperereza riracyakomeje kugira ngo uwaba yarabigizemo uruhare wese na we abe yabibazwa icyo turimo gukora cyihutirwa ni ukugira ngo tuvane abaturage mu nzu zigeretse mu kaga, duhite twihutira no gukora ibyo ubugenzuzi bwadusabye gukora kandi nta kiguzi bigize kuri nyiri inzu ahubwo kikajya ku wayubatse wakagombye kuba yarabikoze. “

Mu bugenzuzi rero bwakozwe n’inzego zibifite mu nshingano zifatanyije n’Inzego z’Ibanze, hagaragajwe ko muri nzu ziri hasi 114 harimo inzu 54 zigomba gusanwa, ariko mu nzu zigeretse ho ngo harimo Ibibazo bikomeye cyane bidashobora gutuma abantu bakomeza kuzituramo zitarasanwa.

Meya Rubingisa ari: “Izo nzu zigeretse zirindwi ni zo zifite ikibazo cy’imyubakire. Abenjenyeri iyo babirebye basanga harimo ibibazo bigendanye n’igikanka cy’inzu, uko inzu ihagaze, fondasiyo, n’igisenge, ndetse muri rusange n’Umudugudu ugasanga ufite ikibazo cyo kuyobora amazi yakoreshejwe n’ay’imvura agana aho yakagombye kujya.”

Nyuma yo kubona ibyo bibazo hagaragajwe n’ibigomba gukorwa aho imiryango 27 ituye mu nzu zigeretse igomba kwimurwa, ndets engo hari n’imiryango ine yamaze kwimuka mu mezi abiri ashize.

Kwibuka30

Kuri ubu Hari hasigaye imiryango  18 ikodesha, n’insi itanu igizwe na ba nyiri izo nzu. Meya Rubingisa avuga ko bafashe icyo cyemezo mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage  bashakirwa ahandi bakwimurirwa

Ati: “Nka Leta rero ireberera n’abaturage twafashe ingamba ko iyo miryango tuyifasha kwimuka ndetse tukayishakira n’aho yaba icumbitse, ku kiguzi cyacu cya Leta mu gihe cy’ukwezi kumwe, kugira ngo babe bisuganya nk’abo b’abapangayi barebe ukundi kuntu babigenza.”

Ku rundu ruhande kandi, ngo mu biganiro ubuyobozi bwagiranye na ba nyiri izo nzu bagaragaje ko bari bafite imyenda ya banki barimo kwishyura kuberako uwo Mudugudu wubatswe mu nguzanyo, bakaba barahumurijwe ko bazafashwa kumvikanisha ikibazocyabo mubigo by’imari byabagurije kugira ngo harebwe uko iyo nguzanyo yakwigizwa inyuma mu gihe izo nzu zikiri gukosoka.  

Kuri ubu igikurikiyeho ni ugukosora no gusana izo nzu hagendewe ku byagaragajwe n’ubugenzuzi kugira ngo zibe zujuje bwa buziranenge bw’ibipimo tugenderaho kugira ngo inzu zibe zaturwamo.

Ku birebana n’inzu zitageretse, inzu 54 zagaragaje Ibibazo ngo bishobora gukosoka bitabaye ngombwa ko ba nyirazo bazivamo kandi ngo na byo byamenyeshejwe abagomba kubikora kugira ngo bagire bwangu.

Hari n’imirimo yo hanze, nk’imihanda igomba kongera gukorwa no kuvugururwa, inzira z’amazi n’ikusanyirizo ryayo, ari ayakoreshejwe n’ay’imvura bigatandukana bikagana aho bisanzwe bigomba kujya hakurikijwe ibigenderwaho mu kubaka umudugudu.

Meya Rubingisa kandi yongeye gukangurira abaturage kuba maso ku birebana n’ibiza, no kumenya amakuru ahagije ku midugudu bajya guturamo  cyane ko ubuyobozi bwiyemeje kujya bitanga ayo makuru kugira ngo bajye bajya mu midugudu yubatswe hagendewe ku bipimo byemewe kandi byizewe.

Umudugufu w’Urukumbuzi wagarutsweho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ashimangira ko habayeho uburangare bw’abayobozi umuntu akubaka ibintu bitujuje ubuziranenge, abashinzwe kubikumira barebera.  

(Src: Imvahonshya)

Leave A Reply

Your email address will not be published.